Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yarokoye Abantu Barindwi Barohomye Mu Kiyaga Cya Kivu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yarokoye Abantu Barindwi Barohomye Mu Kiyaga Cya Kivu

Last updated: 19 July 2021 12:46 pm
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda – ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi – yarohoye abantu barindwi bari bavuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bagiye mu isoko rya Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, baza kurohama mu Kiyaga cya Kivu.

Byabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga, ahagana saa saba z’ijoro.

Nzabahimana Elie w’imyaka 33 ni we wari utwaye ubwato bwarimo abo bantu barindwi.

Yavuze ko bahagurutse ku cyambu kiri mu Murenge wa Boneza saa yine n’iminota 15 z’ijoro, bajyanye ibicuruzwa by’ibiribwa mu Karere ka Rubavu mu isoko rya Nyamyumba.

Baje kugirira ikibazo hagati mu kiyaga cya Kivu, nyuma y’amasaha atatu bagenda.

Yagize ati “Twageze mu mazi hagati haza umuyaga mwinshi uzamura amazi menshi, yuzura mu bwato buribirindura. Moteri yahise izima, ariko nagerageje kuramira telefoni mpamagara inshuti yanjye impamagarira Polisi. Ntabwo byatwaye iminota 10, Polisi yahise ihagera iradutabara. Nta muntu wagize icyo aba kuko bose bari bambaye amakote ababuza kurohama.”

Nzabahimana yashimiye Polisi y’u Rwanda yahise ibatabara, kuko iyo itinda ibibazo byari kuvuka ndetse hakagira abitaba Imana.

Yanashimiye inshuti ye yihutiye kubatabariza Polisi muri iryo joro.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Elias Mwesigye, yashimiye uwari utwaye ubwato wahise atabaza Polisi hakiri kare, nayo ikabasha kubatabarira ku gihe.

Yongeye kwibutsa abantu bakora ingendo banyuze mu kiyaga cya Kivu ko bagomba kwitonda muri iki gihe cy’impeshyi kuko harimo umuhengeri mwinshi kubera umuyaga.

Yagize ati “Muri ibi bihe turimo by’izuba ryinshi mu kiyaga cya Kivu harimo umuyaga mwinshi, bigatuma hahora umuhengeri amasaha yose. Abaturage rero usanga bakoresha amato ya gakondo akoze mu biti adafite imbaraga zo guhangana n’uwo muhengeri ari nabyo byabaye kuri bariya baturage.”

ACP Mwesigye yakomeje akangurira abatwara abantu mu bwato ndetse n’abagenzi kujya bambara amakoti yabugenewe, atuma batarohama kuko nabyo biri mu byatumye batabarwa nta kibazo bagize. Yanabasabye kujya bakora ingendo habona.

Ati “N’iyo waba uzi koga ni ngombwa ko mbere yo kujya mu bwato wambara ikoti ryabugenewe (life jacket) kuko rifasha gukomeza kureremba iyo habaye impanuka, rinakurinda kugira imbeho ndetse rikakurinda kuba wakomereka. Tunabagira inama yo kujya bakora ingendo habona, ku mwanywa, kugira ngo gutabarwa byorohe kandi bakabanza gusuzuma ko ubwato bumeze neza.”

Abakoze impanuka Polisi yahise ibatwara mu bwato bwayo ibageza ku nkombe ahitwa i Kigufi mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba.

Bose nta n’umwe wagize icyo aba cyatuma ajya kwa muganga.

TAGGED:featuredIkiyaga cya KivuPolisi y’u RwandaRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kazungu Claver Ntakiri Umuvugizi Wa APR FC
Next Article Mu Gihe Kitageze Ku Minsi Itatu Abantu Icyenda Bamaze Kurohama Mu Kivu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?