Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yatahuye Abacuruza Inzoga Za Magendu Muri Kigali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Polisi Yatahuye Abacuruza Inzoga Za Magendu Muri Kigali

Last updated: 13 February 2022 8:30 am
Share
SHARE

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) bafashe abagabo babiri barimo uw’imyaka 38 n’undi wa 35, bafite inzoga 387 zitandukanye zo mu bwoko bwa likeli (liquors).

Umwe yafatanwe amacupa 75, undi afatanwa amacupa 312. Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Bibare.

Bacururizaga mu nyubako imwe ariko bakavuga ko izo nzoga bazibonaga mu buryo butandukanye.

Icyo bahurizaho ni uko bemera ko ibyo bakoraga ari icyaha cyo kunyereza imisoro bakabisabira imbabazi, banagira inama abandi baba bakora nk’ibyo bakoraga kubireka.

Umwe yavuze yemeye ko inzoga yafatanwe hari umuntu wo mu Karere ka Rubavu wazimwohererezaga, azihaye umusore w’imyaka 25.

Yagize ati “Kugira ngo mfatwe nagiye kubona mbona abapolisi baje hano bari kumwe n’umwana wari usanzwe unzanira inzoga za Liquors, azihawe n’umugore wo mu Karere ka Rubavu. Bamufatanye amacupa 12 ya Whisky, banasatse mu nzu hano ncururiza basangamo izindi nyinshi. Icyaha ndacyemera kandi ndagisabira imbabazi ko ntazongera.”

Mugenzi we yavuze ko yari amaze amezi agera muri abiri acuruza izo nzoga. Na we yazizanirwaga n’abantu bagenda bazicuruza rwihishwa, nawe akazifatira ku mafaranga make akazicuruza.

Yemera ko ibyo yakoraga ari icyaha akagisabira imbabazi, ndetse agakangurira n’abandi baba bakora nk’ibyo kubicikaho.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo ahafatiwe izi nzoga, SP Octave Mutembe yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mwana umwe wafashwe n’abapolisi bari mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

Yagize ati “Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare bashyize bariyeri mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo. Hanyuze imodoka itwara abagenzi barayisaka basangamo umwana ufite igikapu barebyemo basanga harimo amacupa 12 y’inzoga yo mu bwoko bwa Whisky.”

“Bamubajije aho azivanye avuga ko azivanye mu Karere ka Rubavu azishyiriye umuntu uri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko.”

SP Mutembe yakomeje avuga ko abapolisi bagiye aho uwo muntu acururiza basanga koko asanzwe acuruza inzoga za magendu zo mu bwoko bwa Likeri (Liquors).

Yari afite amakarito atanu arimo amoko atandukanye.

Abapolisi bahise basaka no mu wundi muryango bibangikanye naho bahasanga icyumba kirimo amoko atandukanye y’inzoga.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo yaboneyeho kongera gukangurira abacuruzi gukora ibyemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano. kandi bakazirikana ko gutanga imisoro ari ukwiyubakira Igihugu.

Ati “Icyo twibutsa abantu cyane cyane abacuruzi ni uko ubucuruzi bwa magendu ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ikindi ziriya nzoga zishobora no kuba zitujuje ubuziranenge zikaba zagira ingaruka ku buzima bw’abazinywa, icyo tumenyesha abantu ni uko amayeri bakoresha bazicuruza agenda amenyekana biturutse ku bufatanye n’abaturage.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza. Ni mugihe ziriya nzoga zo zashyikirijwe ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA).

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana ya $5000.

 

TAGGED:MagenduPolisiRRA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Falcon Golf Club-Muhazi: Aho Wazajya Kwishimana N’Umukunzi Wawe Ku Munsi W’Abakundana
Next Article Icyihishe Inyuma y’Intambara Ishobora Kurota Hagati ya Amerika, u Burusiya Na Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?