Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yavuze Impamvu Permis Yo Gutwara Igira Igihe Ikongera Gukorerwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Polisi Yavuze Impamvu Permis Yo Gutwara Igira Igihe Ikongera Gukorerwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 January 2024 11:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yasubije uwari umubajije impamvu uruhushya rwo gutwara imodoka rugira igihe cyo gusaza kandi impamyabumenyi isanzwe itajya isaza, asubiza ko biterwa n’uko umuntu ashobora gusaza ntakomeze kureba neza cyangwa akagira indi mpamvu ituma gutwara bimunanira.

Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 31, Mutarama, 2024 ACP Rutikanga yatanze ibisobanuro bitandukanye ku bibazo yabajijwe n’Abanyarwanda bakurikiranaga iki kiganiro ku bitangazamakuru bya RBA.

Umwe mu baturage yabajije ati: “Kuki uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rurangiza igihe kandi nta diplôme irangiza igihe?”

Rutikanga yavuze ko n’ubwo ariko amategeko abiteganya abantu bakwiye kumenya ko ibijyanye no gutwara ibinyabiziga bijyana n’imiterere y’umuntu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga

Ati: “Nibyo koko itegeko niko ribiteganya, ntabwo ari amahitamo y’abantu. Ariko nanone gutwara ikinyabiziga hari aho bihuriye n’imiterere y’umuntu.”

Avuga ko nyuma yo gukorera permis, hari igihe umuntu ashobora kugira ubumuga ijisho ritakireba cyangwa ibindi bice by’umubiri bidakora nk’uko byakoraga mbere.

Ati: “Ibyo rero niko bizahora.”

Ku bijyanye n’amategeko y’umuhanda, ACP Rutikanga yavuze ko nayo ubwayo ahinduka cyane ko n’ibyapa bishobora guhinduka.

Kubera ko imihanda ihinduka bitewe n’icyerekezo igihugu kirimo, Polisi ivuga ko n’amategeko y’umuhanda ahinduka.

Polisi isobanura ko kuba umubiri w’umuntu uhinduka bitewe no gukura cyangwa ibindi byamubaho bimugwiririye kandi n’imihanda igahinduka, ni ngombwa ko abantu bongera gukorera uruhushya rw’agateaganyo.

Icyakora urwa burundu rwo ntirukorerwa ahubwo harebwa niba imyaka runaka afite cyangwa imiterere y’ubuzima bwe bimwemerera ko uruhushya rwe rwakongererwa igihe cyangwa se rutakongerwa.

Hari n’ubwo biba ngombwa ko uwo muntu atemererwa kongera gutwara iyo ibizamini by’abaganga bigaragaza ko ubuzima bwe butamwemerera kongera gutwara.

Umuvugizi wa Polisi kandi yasabye Abanyarwanda bazi ko barwaye kwirinda gutwara imodoka igihe cyose bumva ko baramutse nabi kandi bagakomeza kujya bisuzumisha kugira ngo barebe uko umutima wabo uhagaze, uko umuvuduko w’amaraso umeze n’ibindi.

Asaba abazi ko bajya barwara igicuri kwirinda gutwara imodoka kenshi kuko gitera gitunguranye kandi kitagira ibimenyetso mpuruza.

TAGGED:DiplomefeaturedIbinyabizigaPolisiRutikangaUruhushya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikigo Bboxx Cy’Abongereza Kigiye Gushora Mu Rwanda Miliyoni $100
Next Article Imvura Izakomeza Kuba Nyinshi No Muri Gashyantare- Meteo Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

Abanyarwanda Babiri Baguye Mu Mpanuka Yabereye Uganda

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibishanga Bya Kigali Biri Gutunganywa Bizatahwa Muri Kamena 2026-REMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?