Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yishe Abaturage 18
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Polisi Yishe Abaturage 18

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 August 2022 8:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
1347553367
SHARE

Nyuma yo kubona ko abaturage bari baramararije kujya kwihorera bakoresheje imihoro n’inkota,  ikabasaba kubigendamo gake ariko bakanga, Polisi ya Madagascar yafashe umwanzuro wo kubarasa yicamo abantu 18 mu bantu 500. Bari bagiye kwihorera ku bantu bashimuse umwana ufite ubumuga bw’uruhu  bamukuraho imyanya y’umubiri nyuma bamutwika ari muzima.

Umuganga wakiriye imirambo n’abakomerekejwe n’amasasu, yabwiye AFP ko n’abakomeretse nabo barimo benshi bari hagati y’urupfu n’umupfumu.

Dr Tango Toky yavuze ko abakomeretse kugeza ubu babarirwa mu bantu 34.

Umuyobozi wa Polisi muri kiriya gihugu witwa Andry Rakotondrazaka avuga ko Polisi yarebye isanga nta kindi yakora kubera ko abantu bari bayinaniye.

Ndetse ngo abapolisi babanje kuganira n’abigaragambyaga babasaba gucururuka, ariko abandi baranga bakomeza gusatira abapolisi.

Byageze n’aho Polisi irasa mu kirere ngo irebe ko yabakanga, ariko baranga bakomeza kuyisatira nibwo ibasutsemo umuriro.

Andry Rakotondrazaka avuga ko ibyabaye ari ibintu bibabaje ariko ko urebye uko byari bimeze , iyo hatabaho kubarasa, ibintu ‘byari bube bibi kurushaho.’

AFP yanditse ko itsinda ry’abigaragambyaga ryari mo abantu bagera cyangwa barenga 500 ugereranyije.

Polisi ya Madagascar yatangaje ko icyakozwe cy’ibanze cyari ukurinda ko abapolisi b’igihugu ko batemwa n’abo bantu kuko ngo nibwo  inkuru yari burusheho kuba mbi.

Umwana wari ufite ubumuga bw’uruhu uvugwaho gushimutwa agakorerwa ibya mfura mbi,  byamubayeho mu Cyumweru gishize.

Iwabo hari mu Ntara ya Ikongo nk’uko umwe mu bakuru bagize Inteko iyiyobora witwa Jean-Brunelle Razafintsiandraofa yabivuze.

Ikirwa cya Madagascar kiba mu Nyanja y’Abahinde

Ibyo kwihorera muri Madagasacar birasanzwe.

Muri Gashyantare, 2017, abantu 700 bagiye muri Gereza ya Ikongo bashaka gukuramo imfungwa yari yarabiciye umuntu ngo bayigerere mu kebo yamugereyemo.

Binjiye muri gereza, abarinzi bashatse kubitambika abandi babarusha imbaraga, binjiramo bashakisha uwo muntu.

Muri iyo rwaserera, imfungwa 120 zaboneyeho uburyo bwo gutoroka.

Mu mwaka wa 2013, umugabo w’Umufaransa akaba n’Umutaliyani hamwe n’umuturage wa Madagascar batwikiwe ku karubanda amanywa ava ku kirwa kitwa Nosy Be bazira ko bishe umwana wo muri ako gace.

Tugarutse kuri wa mwana ufite ubumuga bw’uruhu twavuze haruguru, abamushimuse bagira ngo bamukureho ibice by’umubiri byo gukoresha mu migenzo y’ubupfumu.

Ni ibikorwa by’ubugome bikunze kuvugwa no mu Burundi, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, muri Malawi, muri Mozambique no muri Tanzania.

TAGGED:AbaturageAmasasuGerezaMadagascarPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kamonyi: Yishe Umugore We Nyuma Yandika Asobanura Impamvu…
Next Article Gen Elly Tumwiine Agiye Gushyingurwa
1 Comment
  • Isma says:
    30 August 2022 at 9:01 am

    Ubutaha munyamakurujya wandika polisi iyi ariyo ni yahe? Harya ngo nukugira uzane ishyushyu ngo abantu basome? Ubwo se gutera abantu ubwoba bo bibaza ari polisi ya he? Sikibazo??urumva ibyo mvuga

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?