Polisi Y’u Rwanda Irashaka Ubufatanye N’Iya Repubulika Ya Tchèque

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Repubulika ya Tchèque, Martin Tlapa aherekejwe na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda witwa Martin Klepetko bahuye n’Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda DIGP Felix Namuhoranye baganira uko Polisi z’ibihugu byombi zakorana.

Polisi y;u Rwanda isanzwe ifitanye imikoranire na Polisi z’amahanga harimo n’iy’u Butaliyani.

Nta bisobanuro birambuye byatangajwe ku mikoranire Polisi y’u Rwanda ishaka kugira n’iya Repubulika ya Tchèque.

Polisi y’iki gihugu nk’uko izwi muri iki gihe yashinzwe mu mwaka wa 1995.

- Advertisement -

Ni Polisi izwiho gukorana n’abaturage cyane.

Kimwe mu biri mu itegeko rigenga Polisi ya Repubulika ya Tchèque ni uko abapolisi bayo bemerewe kugendana imbunda aho bari hose igihe cyose bari mu kazi.

Mu Rwanda ho umupolisi atwara imbunda iyo ari mu kazi yoherejwemo kamusaba kuyitwara.

Ikindi abapolisi ba kiriya gihugu bemerewe ni uko ahabereye icyaha hose baba bemerewe kugira icyo bakora  kandi bakabikora baba bari mu kazi cyangwa nyuma y’ako.

Umupolisi wa kiriya gihugu yemerewe gufata igisambo akajyambika amapingu niyo yaba nta mpuzankano yambaye.

Igihe abonye umuturage uri mu kaga cyangwa inzu iri gushya cyangwa ikindi kibazo icyo ari cyo cyose umupolisi wa kiriya gihugu yemerewe kugira icyo akora.

Ikindi kandi ni uko iriya Polisi igira ishami ry’abasivili baba bashobora nabo gutabara igihe cyose bibaye ngombwa.

Abapolisi ba Repubulika ya Tchèque kandi bakoresha amafarasi mu kazi kabo.

Imbunda bakunda gukoresha mu kazi kabo ni yitwa CZ 75D PCR Compact.

Ni imbunda yo mu bwoko bwa Pistolet.

Imbunda bakunda gukoresha mu kazi kabo ni yitwa CZ 75D PCR Compact.

Icyakora bafite n’izindi zitandukanye ndetse n’izagenewe ba mudahushwa bakunze koherezwa ahantu habereye ibirori bikomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version