Abana Benshi Biciwe Mu Ishuri Ry’Incuke

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Taliki 06, Ukwakira, 2022 umugizi wa nabi yagiye mu ishuri ry’incuke riri ahitwa Na Klang muri Thailand arasa atarobanura mu bana bari baje kwiga. Bivugwa ko  uwabikoze yahoze ari umupolisi.

Nawe ngo yahise ahunga nk’uko RFI yabyanditse.

Mu guhunga kwe yagongesheje abantu imodoka yatwariraga ku muvuduko wo hejuru ahunga ko abapolisi bamufata.

Umuyobozi wa Polisi muri kariya karere witwa Jakkapat Vijitraithaya avuga ko byabaye mu masaha ya mu gitondo abana bari gukina.

- Advertisement -

Mu bantu 30 bapfuye, abana ni 23 bafite hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itatu.

Wa mupolisi twavuze haruguru  atangaza ko uwabikoze yageze iwe arasa umugore we n’umwana bari bafitanye arangije ariyahura.

Mu mwaka wa 2020 hari undi mugabo wahoze mu ngabo za Thailand nawe yarashe abantu benshi nyuma yo kurakazwa n’uwari umuyobozi we.

Yabarasiye mu gace k’ubucuruzi kitwa Nakhon Ratchasima yica abantu 29.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version