Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Y’u Rwanda Ishimangira Ko Uburinganire Bureba Inzego ZOSE
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Y’u Rwanda Ishimangira Ko Uburinganire Bureba Inzego ZOSE

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2022 11:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ikigo Ikigo cy’Akarere cy’Indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE) Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi avuga ko mu Rwanda ihame ry’uburinganire rireba abakorera Leta n’abatari abo kuri uru ruhande.

Yabivuze ubwo yahaga ikaze itsinda ry’abapolisi baturutse muri Malawi baje kwiga uko bagenzi babo bo mu Rwanda bashyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire.

Ziyobowe na Deputy Commisioner of Police (DCP) Jacqueline Kainja zikaba ziri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi zatangiye ku wa Gatandatu,.

Baraye basuye Ikigo cy’Akarere cy’Indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE) ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ubwo yabakiraga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi yabasobanuriye  amavu n’amavuko y’icyo kigo, imikorere yacyo na gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

ACP Ruyenzi ati: “Ihame ry’Uburinganire rigomba gushyirwa mu bikorwa mu byiciro byose n’inzego zose zaba iza Leta n’iz’abikorera. Rikubiyemo guhuza ibitekerezo by’uburinganire mu gutegura, gushyira mu bikorwa, kugenzura no gusuzuma ingamba zifatwa hagamijwe guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo nta vangura.”

Deputy Commissioner of Police (DCP) Jacqueline Kainja ateze amatwi ACP Ruyenzi Teddy 

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 rivuga ko uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

ACP Ruyenzi yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP), kugira ngo umubare w’abapolisikazi wiyongere, mu kwinjiza abapolisi mu kazi hafatwa abapolisikazi benshi kandi bakoherezwa mu mitwe n’amashami yose ndetse no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

DCP Kainja we yavuze ko uruzinduko rwabo hari byinshi barwungukiramo harimo gusangira ubunararibonye mu gucunga umutekano by’umwihariko, gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yashimye Polisi y’u Rwanda ko yiyemeje kwimakaza ihame ry’uburinganire, avuga ko ari umurongo w’icyitegererezo utanga icyizere bifuza ko no muri Malawi wazashingirwaho mu gushimangira uburinganire.

Mu ruzinduko wabo, bazasura ibitaro n’ibigo bifasha abahuye n’ihohoterwa (Isango one stop Center) ku Kacyiru na Rwinkwavu, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside n’ibiro by’Umujyi wa Kigali bakazarangiza  uruzinduko ku wa 22 Ukuboza, 2022.

Abapolisi b’u Rwanda bahaye ubunararibonye bagenzi babo bo muri Malawi
TAGGED:featuredMalawiPolisiRuyenzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzoka Yarumye Umukozi Wo Ku Kibuga Cy’Indege Imusanze Mu Biro
Next Article RIB Yaburiye Abazitwara Nabi Mu Gihe Cy’Iminsi Mikuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?