Polisi Y’u Rwanda Ishimangira Ko Uburinganire Bureba Inzego ZOSE

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ikigo Ikigo cy’Akarere cy’Indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE) Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi avuga ko mu Rwanda ihame ry’uburinganire rireba abakorera Leta n’abatari abo kuri uru ruhande.

Yabivuze ubwo yahaga ikaze itsinda ry’abapolisi baturutse muri Malawi baje kwiga uko bagenzi babo bo mu Rwanda bashyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire.

Ziyobowe na Deputy Commisioner of Police (DCP) Jacqueline Kainja zikaba ziri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi zatangiye ku wa Gatandatu,.

Baraye basuye Ikigo cy’Akarere cy’Indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE) ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ubwo yabakiraga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi yabasobanuriye  amavu n’amavuko y’icyo kigo, imikorere yacyo na gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

ACP Ruyenzi ati: “Ihame ry’Uburinganire rigomba gushyirwa mu bikorwa mu byiciro byose n’inzego zose zaba iza Leta n’iz’abikorera. Rikubiyemo guhuza ibitekerezo by’uburinganire mu gutegura, gushyira mu bikorwa, kugenzura no gusuzuma ingamba zifatwa hagamijwe guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo nta vangura.”

Deputy Commissioner of Police (DCP) Jacqueline Kainja ateze amatwi ACP Ruyenzi Teddy 

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 rivuga ko uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

ACP Ruyenzi yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP), kugira ngo umubare w’abapolisikazi wiyongere, mu kwinjiza abapolisi mu kazi hafatwa abapolisikazi benshi kandi bakoherezwa mu mitwe n’amashami yose ndetse no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

DCP Kainja we yavuze ko uruzinduko rwabo hari byinshi barwungukiramo harimo gusangira ubunararibonye mu gucunga umutekano by’umwihariko, gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yashimye Polisi y’u Rwanda ko yiyemeje kwimakaza ihame ry’uburinganire, avuga ko ari umurongo w’icyitegererezo utanga icyizere bifuza ko no muri Malawi wazashingirwaho mu gushimangira uburinganire.

Mu ruzinduko wabo, bazasura ibitaro n’ibigo bifasha abahuye n’ihohoterwa (Isango one stop Center) ku Kacyiru na Rwinkwavu, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside n’ibiro by’Umujyi wa Kigali bakazarangiza  uruzinduko ku wa 22 Ukuboza, 2022.

Abapolisi b’u Rwanda bahaye ubunararibonye bagenzi babo bo muri Malawi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version