Polisi y’u Rwanda Yasinyanye Amasezerano n’Iya Lesotho

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Lesotho, igikorwa cyahuriranye n’uruzinduko rw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Icyo gihugu, Commissioner of Police Holomo Molibeli, uri mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama, we n’intumwa ayoboye basuye icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakirwa na IGP Dan Munyuza n’abandi ba Ofisiye bakuru.

Muri ibyo biganiro, abayobozi bombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho.

Akubiyemo ubufatanye mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ,n’imikoranire mu kubaka ubushobozi bw’abaturage mu kwicungira umutekano.

- Advertisement -

Harimo kandi ibijyanye no guhanahana amakuru n’ubunararibonye, guhanahana amahugurwa, kurwanya ikwirakwira ry’intwaro, guhanahana ku gihe amakuru ku banyabyaha, guhuza ibikorwa bya Polisi zombi n’ibindi bitandukanye.

IGP Munyuza yashimiye mugenzi we wakiriye ubutumire bwo gusura u Rwanda.

Ati ” Iyi ni intangiriro y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho. Ni iby’agaciro gufatanya na Polisi ifite ubunararibonye bw’imyaka 150 mu mikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego.”

“Polisi y’u Rwanda yiteguye ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi kandi uru ruzinduko rurafungura inzira y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye harimo amahugurwa, gusangizanya ubunararibonye ndetse no guhana amakuru agamije kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”

Uruzinduko rwa Commissioner of Police Holomo Molibeli rubaye mu gihe ibihugu byombi birimo gufatanya mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

U Rwanda rufiteyo abasirikare n’abapolisi 1000, mu gihe Lesotho yoherejeyo ingabo binyuze mu muryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC.

IGP Munyuza yakomeje ati “Tuzajya duhanahana amakuru kuko ibihugu byacu byombi, u Rwanda na Lesotho, turimo gufatanya kurwanya iriya mitwe y’iterabwoba muri kiriya gihugu.”

Yavuze ko azi neza ko Polisi ya Lesotho yateye imbere mu bijyanye n’amahugurwa mu kugenza ibyaha n’uburyo bwo kubika amakuru, bityo Polisi y’u Rwanda yiteguye gusangizwa ubwo bunararibonye. Byose bigakorwa mu nyungu z’amahoro n’umutekano ku bihugu byombi.

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli, we yavuze ko aya amasezerano Polisi zombi zasinyanye abaye ibuye fatizo mu bufatanye hagati y’impande zombi.

Yagize ati “Twembi tuzabyungukiramo cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa ariko nanone aya masezerano y’ubufatanye ari no mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu.”

“Ibibazo Polisi y’u Rwanda ihura nabyo mu mutekano ntaho bitandukaniye n’ibyo Polisi ya Lesotho ihura nabyo kuko harimo ibibazo by’iterabwoba twese turimo guhangana nabyo. Aya masezerano azadufasha gufatanya mu guhangana n’ibibazo by’umutekano ariko twibanda mu guhana amahugurwa.”

Commissioner of Police Holomo Molibeli yavuze ko uruzinduko bagiriye mu Rwanda rutazaba impfabusa, ko yizeye ko hari ibyo we n’intumwa ayoboye bazarwungukiramo cyane cyane mu bijyanye no gucunga umutekano.

Biteganyijwe ko ruzamara iminsi 5, bakazasura ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda n’andi mashami yayo atandukanye, kimwe n’ibyo imaze kugeraho mu gucunga umutekano, imitangire ya serivisi n’amahugurwa.

Bazanasura hamwe mu hantu haranga amateka  y’u Rwanda.

Ifoto y’urwibutso ku munsi wa mbere w’uruzinduko
Ubuyobozi ku mpande zombi bwagiranye ibiganiro
IGP Dan Munyuza
Commissioner of Police Holomo Molibeli ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version