Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi y’u Rwanda Yasinyanye Amasezerano n’Iya Lesotho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda Yasinyanye Amasezerano n’Iya Lesotho

admin
Last updated: 24 August 2021 8:33 pm
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Lesotho, igikorwa cyahuriranye n’uruzinduko rw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Icyo gihugu, Commissioner of Police Holomo Molibeli, uri mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama, we n’intumwa ayoboye basuye icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakirwa na IGP Dan Munyuza n’abandi ba Ofisiye bakuru.

Muri ibyo biganiro, abayobozi bombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho.

Akubiyemo ubufatanye mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ,n’imikoranire mu kubaka ubushobozi bw’abaturage mu kwicungira umutekano.

Harimo kandi ibijyanye no guhanahana amakuru n’ubunararibonye, guhanahana amahugurwa, kurwanya ikwirakwira ry’intwaro, guhanahana ku gihe amakuru ku banyabyaha, guhuza ibikorwa bya Polisi zombi n’ibindi bitandukanye.

IGP Munyuza yashimiye mugenzi we wakiriye ubutumire bwo gusura u Rwanda.

Ati ” Iyi ni intangiriro y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho. Ni iby’agaciro gufatanya na Polisi ifite ubunararibonye bw’imyaka 150 mu mikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego.”

“Polisi y’u Rwanda yiteguye ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi kandi uru ruzinduko rurafungura inzira y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye harimo amahugurwa, gusangizanya ubunararibonye ndetse no guhana amakuru agamije kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”

Uruzinduko rwa Commissioner of Police Holomo Molibeli rubaye mu gihe ibihugu byombi birimo gufatanya mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

U Rwanda rufiteyo abasirikare n’abapolisi 1000, mu gihe Lesotho yoherejeyo ingabo binyuze mu muryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC.

IGP Munyuza yakomeje ati “Tuzajya duhanahana amakuru kuko ibihugu byacu byombi, u Rwanda na Lesotho, turimo gufatanya kurwanya iriya mitwe y’iterabwoba muri kiriya gihugu.”

Yavuze ko azi neza ko Polisi ya Lesotho yateye imbere mu bijyanye n’amahugurwa mu kugenza ibyaha n’uburyo bwo kubika amakuru, bityo Polisi y’u Rwanda yiteguye gusangizwa ubwo bunararibonye. Byose bigakorwa mu nyungu z’amahoro n’umutekano ku bihugu byombi.

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli, we yavuze ko aya amasezerano Polisi zombi zasinyanye abaye ibuye fatizo mu bufatanye hagati y’impande zombi.

Yagize ati “Twembi tuzabyungukiramo cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa ariko nanone aya masezerano y’ubufatanye ari no mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu.”

“Ibibazo Polisi y’u Rwanda ihura nabyo mu mutekano ntaho bitandukaniye n’ibyo Polisi ya Lesotho ihura nabyo kuko harimo ibibazo by’iterabwoba twese turimo guhangana nabyo. Aya masezerano azadufasha gufatanya mu guhangana n’ibibazo by’umutekano ariko twibanda mu guhana amahugurwa.”

Commissioner of Police Holomo Molibeli yavuze ko uruzinduko bagiriye mu Rwanda rutazaba impfabusa, ko yizeye ko hari ibyo we n’intumwa ayoboye bazarwungukiramo cyane cyane mu bijyanye no gucunga umutekano.

Biteganyijwe ko ruzamara iminsi 5, bakazasura ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda n’andi mashami yayo atandukanye, kimwe n’ibyo imaze kugeraho mu gucunga umutekano, imitangire ya serivisi n’amahugurwa.

Bazanasura hamwe mu hantu haranga amateka  y’u Rwanda.

Ifoto y’urwibutso ku munsi wa mbere w’uruzinduko
Ubuyobozi ku mpande zombi bwagiranye ibiganiro
IGP Dan Munyuza
Commissioner of Police Holomo Molibeli ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu
TAGGED:Commissioner of Police Holomo MolibeliDan MunyuzafeaturedLesothoPolisi y'u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugaba Mukuru w’Ingabo Za Tanzania Ari Mu Ruzinduko Mu Rwanda
Next Article U Rwanda Rwatsinze RDC Muri #Afrobasket 2021 Imbere Ya Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?