Minisiteri y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo iherutse gutangariza abanyamakuru ko ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakoze Politiki ivuguruye igenga igisirikare n’umutekano wa kiriya gihugu.
Mu Gifaransa bayise ‘Politique de défense sur la montée en puissance l’armée congolaise.’
Mu Kinyarwanda yitwa ‘ Politiki y’ubusugire bw’igihugu bikozwe n’igisirikare gikomeye cya DRC.’
Ubwo Minisitiri w’ingabo za DRC witwa Gilbert Kabanda yabitangazaga, yari ari kumwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC witwa Patrick Muyaya.
Iyo Politiki ishingiye ku nkingi esheshatu nk’uko mu magambo avunaguye zigaragara ku rubuga rwa Radio Okapi:
Izo ni guca intege umwanzi yaba aturutse hanze y’igihugu cyangwa imbere, gucungira umutekao ibirombe n’ahandi hantu hafite akamaro kihariye, gushyiraho uburyo buhamye bujyanye no kwigisha mu mashuri ibyo gukunda igihugu no kukirinda, gukorera imbere mu gihugu ibikoresho bikenerwa n’ingabo ndetse no gukurikiza gahunda y’uko abarangije amashuri yisumbuye bagomba kubanza kujya mu gisirikare.
Kabanda yavuze ko iriya nyandiko ije mu bihe bikomeye, bisaba ko buri wese ahaguruka akarwanira igihugu cyamubyaye.
Yavuze ko kuba DRC ifite abasirikare bagera cyangwa barenze 150,000 ari abantu bake ugereranyije n’abatuye kiriya gihugu bagera kuri Miliyoni 100.
Avuga ko muri rusange, igihugu cye kigamije kubana neza n’abaturanyi bacyo, ariko ngo kubera ko gifite amata n’ubuki, abandi baba bashaka kuza gukama izo bataragiye cyangwa guhakura ubuki mu mutiba batahagitse, bityo rero ngo ni ngombwa ko DRC ishyiraho uburwo bwo gukumira abo bose.
Gilbert Kabanda avuga ko igihugu cye gituma abantu benshi barabya indimi kubera imitungo kamere ihambaye gifite.
Yasabye abahanga muri siyansi ba DRC gukorana bya hafi na Guverinoma hagashakishwa uburyo bwose bwatuma iki gihugu gikora intwaro n’ibindi bikenerwa ku rugamba.
Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC witwa Patrick Muyaya yasabye ko ibikubiye muri iyo nyandiko ya Politiki nshya mu by’umutekano wa DRC igomba gusobanurirwa abaturage bose bakumva akamaro kayo.