Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Prince Kid Mu Rukiko Yerekanye Inzitizi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Prince Kid Mu Rukiko Yerekanye Inzitizi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 October 2022 9:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishimwe Dieudonne  wamenyekanye nka Prince Kid yitabye urukiko ngo aburane mu mizi ku byaha aregwa birimo  kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina yageze imbere y’Urukiko ahita arugaragariza inzitizi itunguranye.

Iyo nzitizi ni iy’uko hari umwe mu banyamategeko be atarabona.

Ahagana saa mbiri nibwo uyu musore wahoze uyobora Ikigo kitwa Rwanda Inspirational Backup yageze mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo aburane mu mizi.

Uru rukiko ruherereye i Nyamirambo. Yari yambaye impuzankano y’abafungwa kuko atarakatirwa ngo abe umugororwa.

Yari yambaye n’inkweto z’umweru n’amasogizi yumweru.

Mu mugongo we hari harimo igikapu cy’umukara utapfa kumenya ikirimo.

Abacamanza babwiye abari baje kumva imanza 16 biteganyijwe ko ziri buburanishirizwe mu cyumba kimwe ko bagiye gutangirira ku rubanza rwa Ishimwe Dieudonne [Prince].

Icyakora abunganira Prince Kid ndetse nawe ubwe babwiye inteko iburanisha ko batiteguye kuburana kubera ko  umwe mu banyamategeko bamwunganira ari we Me Kayijuka ataraboneka.

Ishimwe Dieudonne  yavuze ko yumva ataburana abanyametegeko be bose badahari.

Umucamanza yahaye amahitamo uruhande rw’uregwa niba rwategereza uwo munyamategeko akaba yabonetse cyangwa urubanza rukaba rwasubikwa rukimurirwa ku yindi tariki.

Nyuma y’impaka kuri iyi nzitizi, Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimurirwa saa yine zuzuye (10:00’).

Abanyamakuru bari aho uru rubanza rubera bategereke ko saa yine zigera urubanza rugatangira.

TAGGED:featuredNyamiramboPrince KidUrubanzaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyabihu: Abagabo Bafatanya N’Abagore Babo Gutekera Abana
Next Article Ambulance Ya RDF Yagonganye Na FUSO
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?