Nyuma yo gukubitwa inshuro n’Abatalibani cyane cyane mu Majyaruguru ya Afghanistan, ingabo z’iki gihugu ziri kwisuganya ngo zirebe ko zakwirukana bariya barwanyi bamaze iminsi bazicanaho umuriro.
Intambara hagati y’izi ngabo na bariya barwanyi yatangiye mu byumweru bike bishize, ubwo ingabo z’Amerika zahitagamo gutaha iwabo.
Zari zaragiye muri kiriya gihugu mu mwaka wa 2001 zigiye kwirukana Abatalibani zashinjaga gufatanya na Osama Bin Laden wari umaze igihe gito azigabyeho igitero ku miturirwa yitwa World Trade Center i New York.
Abagaba b’ingabo za Afghanistan bari kwegeranya amakuru y’ubutasi no gutegura ibitero simusiga byo kwirukana abarwanyi b’Abatalibani bamaze iminsi barashinze ibirindiro mu Majyaruguru ya kiriya gihugu giherereye muri Aziya.
Umujyanama wa Perezida wa Afghanistan witwa Hamdullah Mohib yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abarusiya byitwa RIA ko Perezida Ashraf Ghani yasabye abasirikare be gukora ibishoboka bakirukana bariya barwanyi mu bice bigaruriye.
Imirwano iheruka yabereye mu gace ka Mehterlam mu Ntara ya Laghman.
Abarwanyi b’Abatalibani batangije imirwano mu byumweru bike byakurikije itangazo rw’uko ingabo z’Abanyamerika zigiye gutangira kuvanwa ku butaka bwa kiriya gihugu.
Icyo gihe Abatalibani batangaje ko bari kurwana n’ingabo za Leta bagamije kubuza urujya n’uruza hagati y’Umurwa mukuru Kabul n’Intara ziherereye mu Majyaruguru y’Afghanistan.
Umugaba w’Ingabo za kiriya gihugu witwa General Mohammad Yasin Zia aherutse gusura ahabereye iriya mirwano atangaza ko ibintu byasubiye mu buryo ndetse ko Abatalibani bakubiswe inshuro.
Mu nkuru biherutse gutangaza, Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua byavuze ko igisirikare cya Afghanistan kigambye kwica abarwanyi barenga 50 abandi 60 barakomereka.
Abasirikare ba kiriya gihugu babwiye biriya Biro Ntaramakuru by’Abashinwa ko bakomeje imirwano yo gukura mu nzira n’abandi barwanyi aho baba bihishe hose.
Abatalibani ni abo kwitonderwa…
Ubwo mu mpera z’ukwezi kwa Mata, 2021 Amerika yatangazaga ko igiye gutangira gucyura abasirikare bayo, hari bamwe bahise bumva ko Afghanistan itereranywe, ko igiye gusigara mu menyo ya rubamba!
Bemezaga bizasiga kiriya gihugu mu kaga kuko gifite ingabo zikiyubaka k’uburyo zabasha guhangana n’aba Talibani bizazibana ikibazo kirambye.
Umwe mu babyemeza ni Bwana Mitch McConnell uyobora Abasenateri b’Aba Republican.
Ikindi gitera abantu impungenge z’uko kugenda kw’Abanyamerika bizasiga Afghanistan mu bibazo byanze bikunze ni uko aba Talibani bataragira icyo batangaza cyerekeranye niba bemera kuzasaranganya ubutegetsi n’ab’i Kabul.
Ibi bikiyongeraho ingingo y’uko mu mezi make ashize, bigaruriye ibice bimwe na bimwe bya Afghanistan
Muri Manda ya mbere ya Obama, muri Afghanistan habaga abasirikare ba USA ibihumbi 100.
Mu yindi manda y’imyaka ine yakurikiyeho, umubare wabo waragabanyijwe.
Uwamusimbuye ari we Donald Trump nawe yakomeje kugabanya umubare w’abasirikare b’igihugu cye bakorera hanze yacyo cyane cyane abo muri Afghanistan no mu Budage.
Mu ntangiriro za 2020 Leta zunze ubumwe z’Amerika zagiranye amasezerano n’aba Taliban yo guha agahenge ubutegetsi bwa Afghanistan, ariko nazo(USA) zigacyura abasirikare bazo bose.
Aya masezerano ntiyanyuze ubutegetsi bw’i Kabul kuko bwasanze biriya byaha urwaho aba Talibani bakibwihimuraho.
Ubutegetsi bwa Biden bwo bwiyemeje gucyura abasirikare 2 500 bari bikiri muri kiriya gihugu.
N’ubwo hari amakenga y’uko ziriya ngabo nizivayo zose bizaha urwaho abarwanyi b’aba Talibani bakongera kuzengereza ubutegetsi bw’i Kabul, umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano muri USA Bwana Lloyd Austin yavuze ko nta mpungenge abantu bagombye kugira kuko USA izakomeza kurinda ibihugu byayo by’inshuti harimo na Afghanistan.
Ikindi cyerekana ko USA idashaka gutererana Afghanistan, ni uko muri iyi minsi Bwana Austin na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken bari mu Bubiligi mu biganiro n’ibihugu bigize OTAN/NATO kugira ngo barebere hamwe uko Afghanistan yazakomeza kurindwa.