Prof Silas Lwakabamba yahawe inshingino zo kuyobora Kaminuza yitwa Coventry Univeristy ku rwego rw’Umugabane w’Afurika. Iyi Kaminuza ifite ikicaro mu Rwanda ikaba ikorera mu nyubako yitwa Kigali Heights.
Lwakabamba yari amaze imyaka itatu atari mu rwego rw’uburezi.
Silas Lwakabamba ni Umunyarwanda wavukiye kandi yiga amashuri ye menshi muri Tanzania.
Yize muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza, yiga ibyitwa Engineering, arangiza ikiciro cya gatatu mu mwaka (BSc) mu mwaka wa 1971.
Imyaka ine nyuma y’aho yabonye impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), hari mu mwaka wa 1975.
Nyuma yasubiye muri Tanzania yigisha mu ishami yizemo rya Engineering rya Kaminuza ya Dar es Salaam.
Yahawe urwego rwa Professorship mu mwaka wa 1981 nyuma gato aza guhagararira iri shami.
Mu mwaka wa 1997 , Silas Lwakabamba yabaye Umuyobozi wa Mbere w’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubuhanga n’ikoranabuhanga rizwi nka Kigali Institute of Science and Technology hari mu mwaka wa 2006.
Bidatinze kandi yaje kugirwa umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda.
Yakoze ako kazi kugeza ubwo yagirwaga Minisitiri w’ibikorwa remezo muri Guverinoma y’u Rwanda.
Mu rwego rw’uburezi, Prof Silas Lwakabamba yabaye Minisitiri w’uburezi guhera Nyakanga, 2014 kugeza tariki 24, Kamena, 2015, ubwo yagirwaga Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo.