Donald Trump avuga ko yayobewe uko Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yabaye! Ngo bemeranya ibintu undi akaba afite ukundi ari bubigenze.
Mu kiganiro yahaye BBC binyuze kuri telefoni, Trump yabajijwe niba yarizeye Putin akaza kumutenguha, asubiza ko ‘muri rusange’ burya ntawe yizera.
Ikiganiro yahaye BBC cyaje nyuma y’uko atangaje ko agiye koherereza Ukraine izindi ntwaro zikomeye, kandi ko niba Uburusiya butemeye ibyo Washington ibusaba, izabufatira ibihano by’ubukungu bikakaye.
Amerika isaba Uburusiya kuba bwemeye ko intambara bumaze imyaka hafi ine burwana na Ukraine ihagarara bitarenze iminsi 50 bitaba ibyo ibicuruzwa byabwo byose bwohereza muri Amerika bigasoreshwa imisoro ihanitse ku kigero cya 100%.
Iki kiganiro na BBC kandi cyagarutse ku byerekeye niba ajya atekereza cyane k’ukuba yarigeze kuraswa ubwo yiyamamarizaga ahitwa Butler muri Leta ya Pennsylvania akabirokoka, avuga ko ibyamubayeho icyo gihe atajya abitekerezaho igihe kirekire.
Mu kiganiro cyamaze iminota 20, Trump yavuze ko ikintu muri iki gihe yibazaho kikamushobera, ari imyitwarire ya mugenzi we Vladmir Putin.
Yavuze ko inshuro zimaze kuba enye aganira na Putin ku byerekeye guhagarika intambara na Ukraine, bakemeranya ibintu ariko buri gihe uyu akabihindura cyangwa akabyitwaramo mu buryo butandukanye n’uko Amerika yari ibyiteze.
Ati: “ Uriya mugabo arantungura cyane, gusa ntacyagerageza gukorana nawe n’ubwo adasiba kuntenguha”.
Abajijwe icyo yumva azakora ngo mugenzi utegeka Uburusiya amwumve, ahagarike intambara, Trump yagize ati: “ Turacyabikoraho”.
Yunzemo ko mu gihe ibiganiro biba bigeze kure, atungurwa no kubona Putin arashe igisasu i Kyiv, akemeza ko bigoye cyane kumenya ikimuri mu mutwe.
Yavuze kandi ko muri iki gihe afitiye icyizere abo muri OTAN, akemeza ko bari kwitwara neza mu kwishyura imisanzu yabo igamije kuzamura imikorere y’uyu muryango wo gutabarana.
Ni umuryango washinzwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’isi(1939 – 1945) ugamije kubaka ubwirinzi bw’ibihugu bituranye n’Uburusiya byihuje na Amerika.
Abahanga mu mateka bavuga ko intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine mu by’ukuri yatangiye muri Gashyantare, 2014 ubwo Uburusiya bwarwanaga na Ukraine bukigarurira ibice nka Crimea.
Nyuma, iyi ntambara yabaye nk’igenjeje make ariko iza kubura nanone muri Gashyantare, 2022 ubwo ingabo z’Uburusiya zatangizaga icyo Putin icyo gihe yise ‘igikorwa cya gisirikare kitazamara igihe kirekire’.
Umuhati wo guhagarika iyi ntambara n’ubu nturagira icyo utanga.