Putin Yasuye Umujyi Wo Muri Ukraine

Mu Burusiya haravugwa inkuru y’uko Perezida w’iki gihugu yasuye umujwi wa Mariupol muri Ukraine. Hari amafoto yatangajwe n’ibinyamakuru bw’i Moscow yerekana Putin yitwaye mu modoka agana i Mariupol.

Ishami rya BBC rishinzwe kugenzura inkomoko y’amashusho cyangwa amafoto ryiwa BBC Monitoring rivuga ko hataramenyakana igihe ariya mashusho ya Putin yafatiwe.

Itangazamakuru rivuga ko uruzinduko rwa Perezida Putin mu mujyi wa Mariupol rwabaye ku wa Gatandatu taliki 19, Werurwe, 2023.

Yahahuriye n’abagaba b’ingabo ze bari ahitwa Rostov-on-Don hafi ya Mariupol.

- Kwmamaza -

Ibiro ntaramakuru Tass News Agency bivuga ko Putin yagiye muri uriya mujyi wo muri Ukraine akoresheje kajugujugu.

Yageze yo afata imodoka ajya gusura abasirikare be kandi aganira n’abaturage b’aho ku byerekeye umutekano.

Putin kandi yaganiriye na Visi Minisitiri w’intebe, Marat Khusnullin, amusobanurira uko barimo kongera kubaka uriya mujyi wasenywe bikomeye n’intambara.

Putin yanasuye ahantu h’imyidagaduro hitwa Philharmonic Hall.

Benshi mu baharindaga barwana n’ingabo z’u Burusiya byarangiye bamanitse amaboko bafatwa mpiri.

Mariupol ni umujyi umaze hafi umwaka uri mu maboko y’Uburusiya, Ukraine ivuga ko mu ntambara haguye abantu 20,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version