RAB ‘Iravugwamo’ Akarengane Kakorewe Abakozi 200

Nta gihe kirekire gishize Leta y’u Rwanda itangije amavugurura mu bigo byayo, ikabikora ivuga ko biri mu rwego rwo kwirinda gukomeza gukoresha abakozi ba baringa, bahenda Leta. N’ubwo iyi Politiki igamije ibyiza, Taarifa yamenye ko mu Kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi(RAB) hari abatekinisiye barenga 200 birukanywe mu buryo bo bemeza ko burimo akarengane.

Aya mavugurura mu bigo bya Leta yatangiye tariki 30, Kamena, 2020  nyuma y’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.

Iriya nama yasanze ari ngombwa ko abakozi ba Leta bagabanywa kugira ngo abasigaye mu kazi babe ari abakozi batanga umusaruro kandi badahenze Leta.

Tariki 02, Gashyantare, 2021 abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi( RAB) bamenyeshejwe ibya ziriya mpinduka.

- Advertisement -

Urwandiko bagejejweho dufitiye kopi rwabamenyeshaga ko umukozi wese uri ku ‘mwanya wakuwe ku rutonde rw’imyanya ya Leta’, umukozi wese uri ku mwanya wazamuwe ariko akaba ‘atuzuza ibisabwa umuntu uwukoramo’ ahagaritswe mu kazi.

Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RAB witwa Dr Patrick Karangwa.

Ivuga ko mu bantu 389 abagera kuri 231 nta mwanya bahawe ku rutonde rw’abakozi bashya b’iki kigo gisanzwe kitezweho kuzamura ireme mu buhinzi no mu bworozi.

Mu rwego rwo gusobanura impamvu z’izi mpinduka, Dr Karangwa  avuga ko iyo urebye ku rutonde rw’imirimo n’abakozi ba RAB rwo muri 2018[nirwo ruheruka] usanga hariho icyo yise amatsinda y’abakozi bashinzwe imirimo itaragenewe inshingano n’inzego z’imirimo.

Avuga ko ingaruka zabyo zabaye iz’uko hari porogaramu za RAB zadindiraga harimo no gutubura imbuto z’ibishyimbo, imbuto z’ibigori, n’ibindi.

Kuri we, imbonerahamwe y’imirimo mishya n’abakozi muri RAB izakemura biriya bibazo.

Ikindi ngo ni uko hizewe ko buri gahunda muzigenewe kuzamura ireme ry’ubuhinzi muri RAB izaba ifite abahanga babisobanukiwe neza, barimo ba agoronome, abaganga barwanya indwara zifata imyaka, abacunga umusaruro n’abandi.

Ibi bivuze ko niba mu rwego rwo gutubura imbuto runaka harimo abatekinisiye batanu, ubu batatu bahagaritswe bakaba bagomba gushakira amaramuko mu bindi, abasigaye bakaba ari bo bazatanga umusaruro witezwe.

Muri rya tangazo twavuze hari ahagira hati: “ Abakozi bo mu rwego rw’abatekinisiye bari  basanzwe bakorera ku rwego rumwe, hatitawe ku mpamyabumenyi buri wese afite, waba ufite iyo ku rwego rwa A, A1, A0, cyangwa wararangije Kaminuza. Impinduka nshya zije kubashyira mu kazi hashingiwe ku byo bashoboye kandi n’abasanzwe bujuje ibisabwa ntibashobora guzamurwa mu ntera badakoze ibindi bizami.”

Hari aho rigira riti: “ Mu myanya y’akazi yabanje hari ubwo umuntu yahabwaga akazi k’ubushakashatsi ariko atarize amashuri ahambaye. Muri iki gihe rero ibisabwa byarahindutse kandi birahanitse kugira ikigo cyacu gitange umusaruro kitezweho na Leta(NST 1, 2017-2024) kandi kizafashe u Rwanda kuba igihugu gifite ubukungu buri ku rwego rushimishije hagati ya 2035 na 2050. Ikigo cyacu kigomba kuba cyarabigizemo uruhare rugaragara.”

Uko bimeze kose ariko, ikibazo abakozi ba RAB bagejeje kuri Taarifa kandi bavuga ko cyerekana akarengane kurusha ho ni uburyo ibisabwa kugira ngo runaka ashyirwe cyangwa akurwe mu kazi byakozwe.

Abakozi baduhaye amakuru bari muri bamwe bamaze igihe muri kiriya kigo, bakizi umuzi n’umuhamuro.

Bamwe mu bemejwe mu kazi batekinitse CVs…

Taarifa yamenye ko hari abantu bemejwe ku rutonde rw’abagomba kuguma mu kazi kandi mu by’ukuri batarize amashuri akenewe muri aya mavugurura, ahubwo barakoze k’uburyo bandika imyirondoro y’amashuri bize bakayihimba.

Umwe mu bakozi waho wadusabye ko amazina ye tuyagira ibanga yagize ati: “ Nzi abantu basabwe kwandika CVs zabo bakazongeraho amashuri batize n’ibyo batakoze kugira ngo bashyizwe mu myanya runaka yavanywemo abandi.”

Andi makuru dufite ni uko hari umwe mu bayobozi bakuru waganiriye n’umwe mu bakozi bashakaga gukomeza kuguma mu kazi bemeranya ko hari ibyo agomba guhindura ku mwirondoro w’akazi ke mbere y’uko asohorwa ku rutonde.

Bisanzwe bizwi ko imigirire nk’iyo  igira ingaruka ku musaruro umuntu nk’uwo atanga.

Ibi kandi byerekana ko hari abantu bari bararangije gushyirwa ku myanya runaka na mbere y’uko urutonde rw’imirimo n’abakozi rusohorwa.

Ikindi ngo ni uko inteko yari ishinzwe gutoranya abakozi( panel) itarimo abantu batatu nk’uko biteganywa n’ingingo ya gatandatu igena imitangirwe y’akazi kanyuze mu ipiganwa.

Hari indi ngingo abakozi ba RAB batubwiye ko yerekana ko imirimo yatanzwe mu buryo bufifitse, iyo ngingo ikaba ari uko Umuyobozi mukuru wa kiriya kigo Dr Karangwa Patrick yahisemo kujya mu kiruhuko, agasigira akazi abamwungirije kandi batari gushobora gukurikirana mu buryo nyabwo uko akazi gasaba ubumenyi bwa science gatangwa .

Undi mu baduhaye amakuru ati: “ Abenshi muri aba bayoboziz barimo umuyobozi w’umusigire wa RAB, Uwungirije Umuyobozi mukuru(DDG), Ukuriye Amashami( departments), Ushinzwe abakozi…( bose hamwe ni 10) ntibari bushobore kumva ibisobanuro bya science byatangwaga n’abakozi barenga 300 basobanura ibyo bashoboye mu buryo bwa Tekinike.”

Ibi kandi bivuze ko hari bamwe bemerewe imirimo kubera ko abagombaga kuyibemerera basanze nta yandi mahitamo kuko nabo batumvaga ibisobanuro bya science na tekinike bahabwaga.

Byabaye nko ‘kubura uko ubigenza ugafata ibihari.’

Uku gushaka abakozi bya huti huti kandi bivugwamo kuba bidafututse byatumye hari abakozi ba RAB 231 biganjemo abafite impamyabumenyi zo hejuru ( PhDs, MSc) bavanywe mu kazi.

Bisa n’aho kugira ngo Leta izabone abandi bakozi nk’abo bizayifata igihe kandi bikayihenda kuko igomba kubahugura ikanabahemba.

RAB ibivugaho iki…

Iyo ubajije abakora mu biro by’Umuyobozi mukuru w’iki kigo bakubwira ko kuba bariya bakozi baragiye ntacyo bizahombwa kiriya kigo.

Bemeza ko imyanya itarabona abakozi bahoraho, izaba ishyizwemo abazayikoramo by’agateganyo, bagatozwa uko ikorwa mu gihe hatarakorwa ibizami bya nyuma bigena abakozi bahoraho muri iriya myanya.

Inyandiko yaturutse mu biro by’Umuyobozi mukuru wa RAB ivuga ko ‘abakozi bashya bashyizwe mu myanya ngo bakore by’agateganyo  bagomba gutangira kuyihemberwa ku kwezi kwa mbere bakora, ariko ariko iriya myanya ikazaba yabonye abayikoramo bihoraho bitarenze amezi atatu’.

Hari impungenge z’uko abazatoranywa ngo bakore aka kazi bazaba badafite ubushobozi bukenewe kugira ngo batange umusaruro u Rwanda rukeneye kubera ko bagashyizwemo mu buryo bufifitse.

Share This Article
1 Comment
  • Ibi byo ni agahomamunwa !Nonese aba bantu ntibatangaga umusaruro cyangwa nugushaka kubikiza. Aba bose bigishijwe na Leta kugirango batange umusanzu mubyo bize none Leta yimwe amahirwe yo kubabyaza umusaruro. Ubuse ko Leta abantu bafite ubuhanga nk’ubwabo izongera kubabona ryari. Tuzahora dutangiye kuri zéro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version