Umunyamakuru Ukomeye Wa CNN Richard Quest Arasura U Rwanda

Bwana Richard Austin Quest usanzwe ari umwe mu banditsi bakuru ba CNN ishami ry’ubucuruzi yanditse ko ari mu nzira zo kuza mu Rwanda. Quest ni umwe mu banyamakuru bakomeye bo USA bakorera kandi bakoreye ibigo by’itangazamakuru bikomeye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ikimuzanye mu Rwanda.

Richard Austin Quest yavutse tariki 09, Werurwe, 1962 akaba akomoka mu Bwongereza. Yakoreye ibinyamakuru bikomeye kandi abitangira akimenyereza umurimo.

Yimemyereje  umurimo w’itangazamakuru kuri BBC, icyo gihe hakaba hari muri 1985. Nyuma yaje kujya mu ishami rya BBC rikorera New York rikora ku bukungu .

- Advertisement -

Quest yatangiye gukorera CNN muri 2001 atangiza ikiganiro yise Business International, nyuma yaje kwaguka mu kazi ke akajya avuga no kuri Politiki cyane cyane iyerekeye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri USA.

Kubera ko ari Umuyahudi yigeze kwanga akazi yari ahawe n’ubuyobozi bwa Al Jazeera bwamusaga kuza kuyobora Ishami ryayo r’Icyongereza. Icyo gihe hari muri 2006.

Richard Austin Quest asanzwe kandi ari umukozi wa CNN ushinzwe gukora inkuru ku ngendo z’indege ndetse muri 2014 yakoze inkuru ndende ku izimira ry’indege y’ikigo Malaysia Airlines Flights 370( MH370).

Asanzwe afite ikiganiro gihoraho kuri CNN yise QuestCNN.

Muri 1984 ubwo Quest yari akimenyereza umwuga

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version