Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Radio: Igikoresho Cyabaye Rutwitsi Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Radio: Igikoresho Cyabaye Rutwitsi Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 April 2023 11:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umubare urenga kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda bari bariho mu mwaka wa 1994 wari ugizwe n’abantu batize. Bamenyaga amakuru bayakuye kuri radio.

Mbere habanje radio imwe rukumbi yari iya Leta yitwaga Radio Rwanda.

Mbere gato y’umwaka wa 1994 havutse indi yiswe Radio-Télévision de Milles Collines( RTLM).

Kubera ko yari radio yigenga kandi ije guhangana n’indi yari imenyerewe, abateguraga ibiganiro byayo bakoze uko bashoboye kugira ngo ikundwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu buryo bushushanya uko RTLM yakoraga, muri Kigali Convention Center haraye hakiniwe  umukino weretse abari bahateraniye barimo na Madamu Jeannette Kagame uko iriya radio yabibye urwango ku Batutsi mu mitima y’Abahutu ‘muri rusange’.

Madamu Jeannette Kagame yari ahari

Uwo mukino wiswe Hate Radio wakinwe n’abahanga mu gutegura no gukina ikinamico barimo n’umunyarwenya w’Umunyarwanda witwa Ntalindwa Diogène wamamaye ku izina rya Atome.

Ibya radio RTLM byari byihariye muri kiriya gihe kubera ko yashinzwe n’abakire ba mbere mu gihugu ndetse n’uwayoboraga u Rwanda witwaga Juvénal Habyarimana yashyize miliyoni Frw 1 mu kigega cyo kuyishinga.

Uyabaze muri iki gihe wasanga agera kuri Miliyoni Frw 100.

Abandi bashyizemo amafaranga menshi ni umuherwe Kabuga Félicien. Yari mu bakire ba mbere mu Rwanda rwa kiriya gihe.

- Advertisement -

Birumvikana ko amafaranga yashyizemo yari menshi bityo RTLM iba itangiranye umutekano mu by’imari n’ubukungu.

Kugira ngo ibe icyamamare kandi, iyi radio bamwe bise ‘rutwitsi’ yashatse abanyamakuru b’abahanga kurusha abandi barimo Habimana bise Kantano.

Umuyobozi wayo w’ibanze yari umunyamateka ukomeye witwa Dr. Ferdinand Nahimana.

Umugore witwa Valérie Bemeriki nawe yari azi gutangaza amakuru kandi akagira ijwi benshi bakundaga.

Hari n’Umubiligi ariko ufite inkomoko mu Butaliyani witwaga Georges Henri Yvon Joseph Ruggiu  wahawe akazi muri iriya radio na Perezida Habyarimana Juvénal.

Mu biganiro yatambutsaga, RTLM yakoraga k’uburyo abayumva, cyane cyane urubyiruko, bumva ko ifite itandukaniro na Radio Rwanda yari isanzwe imenyerewe nk’aho iy’abakuze.

RTLM yashyiragaho umuziki wari ugezweho haba mu Rwanda, mu Karere ruherereyemo cyane cyane muri Zaïre n’ahandi.

Abakinnyi berekanye uko byabaga bimeze muri Studio za RTLM

Urubyiruko rero rwarayikunze.

Muri Siporo n’aho iyi radio yahakoze akazi neza biyongerera urukundo mu baturage.

Kwibasira inkotanyi byari bifite umwihariko…

Abashinze RTLM bari bafite intego ikomeye yo kumvisha abaturage ko intambara igihugu cyari kirimo yatewe n’abanzi bacyo ari bo FPR Inkotanyi kandi ko nta cyiza bari bagamije ku baturage bose.

Uko iminsi yahitaga indi igataha, niko abakozi ba RTLM bongeraga amagambo akomeye mu kuvuga ko Inkotanyi zashize kandi ko na benewabo( Abatutsi) nabo ari ko bizagenda.

Bemeriki Valérie yigeze kubwira itangazamakuru ryo mu Rwanda ko nyuma y’uko indege ya Perezida Habyarimana Juvénal ihanuwe, abayobozi b’ingabo z’u Rwanda bamusanze muri studio ari kumwe na bagenzi be babaha amabwiriza mashya y’imikorere.

Mu ijoro ryo ku wa 06, Mata, 1994 nibwo abayobozi mu ngabo z’u Rwanda babwiye abakozi ba RTLM ko hari inama yabereye muri Camp Kigali irimo abasirikare bakuru n’abayobozi b’Interahamwe( urubyiruko rw’ishyaka MRND) yanzuriwe mo ko Abatutsi bose BICWA.

Nyuma gato, RTLM yasohoye itangazo ribwira abayikurikiranaga ko gahunda z’ibiganiro ‘zihindutse’ kubera ko Umukuru w’igihugu n’abo bari bari kumwe baguye mu ndege yarashwe, bityo ko radio izajya ihitishaho indirimbo z’agahinda n’izindi gahunda zidasanzwe.

Valérie Bemeriki na Habimana Kantano batangiye kumvikana kuri iyo radio bavuga ko ‘Inkotanyi’ zashize, ko ak’Abatutsi kashobotse.

Kandi koko bari bamerewe nabi kubera ko mu ijoro ryo kuwa 06 rishyira kuwa 07, Mata, 1994, hirya no hino Interahamwe n’Impuzamugambi za CDR bari batangiye kwica Abatutsi.

Ntibyatinze kugera henshi mu Rwanda kubera ko byagenze ku italiki 10, Mata muri uwo mwaka henshi mu Rwanda ari imiborogo, Abatutsi bicwa umusubizo.

Filimi Hate Radio igaragaza ko RTLM yari radio yibasiraga n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye wari warohereje abantu bawo mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda  bwiswe MINUAR.

Iyo radio yavugaga ko Amerika nayo iri ku ruhande rwa FPR-Inkotanyi  ndetse n’u Bufaransa ngo hari ukuntu batabwitwayemo neza.

Mu ijambo yagejeje ku barebye iriya filimi, Minisitiri w’Ubumwe b’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya gushungura ibica mu itangazamakuru.

Minisitiri w’Ubumwe b’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana

Avuga ko mu mbaraga zarwo, urubyiruko rufite n’ubushobozi bwo guhangana n’abantu bashaka kubiba cyangwa guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo ruti rw’umugongo rwa Jenoside aho iva ikagera.

Umunyarwenya Ntalindwa Diogène uri mu bateguye iriya filimi yavuze ko intego yabo yari iyo kwereka imbonankubone urubyiruko uko radio RTLM yakoraga.

Babikoze bagamije ko urubyiruko rureba kandi rukiyumvisha mu mutwe uko abanyamakuru b’iriya radio bakoraga n’ingaruka ibyo bakoze zagize ku Batutsi no ku Rwanda muri rusange.

Valérie Bemeriki yakatiwe gufungwa burundu n’aho Habimana Kantano yaguye muri Zaïre azize indwara ya SIDA.

Ruggiu  yahamijwe ibyaha by’ubugome birimo gukangurira abantu gukora Jenoside akatirwa imyaka 12 y’igifungo ariko aza kurekurwa mu mwaka wa 2009 bikozwe n’ubutabera bw’igihugu cye cy’inkomoko ari cyo u Butaliyani.

Amagambo uyu mugabo yacishije kuri RTLM yatumye Abatutsi benshi bicwa
Valérie Bemeriki
Umunyamateka Ferdinand Nahimana wayoboye RTLM
Georges Henri Yvon Joseph Ruggiu
TAGGED:AbatutsiBemerikiBizimanafeaturedIngengabitekerezoJenosideRadioRTLM
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umufaransakazi Niwe Mugore Ukize Kurusha Abandi Ku Isi
Next Article Mu Bakinnyi 30 Ba Basketball Bazize Jenoside, 19 Bakiniraga Espoir BBC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Edgar Lungu Wayoboye Zambia Yapfuye

Impungenge Ku Birayi Byongererewe Ubushobozi Zishire-Umushakashatsi Wa RAB

Trump Yahagaritse Ingendo Ziva Mu Bihugu 12 Zijya Muri Amerika

Nyamagabe Igiye Guhabwa Amazi Ku Bayituye Bose

Abanyeshuri Ba Kaminuza Nkuru Y’Uburundi Bafitiye Ubwoba Amatora

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nick Ngendahayo Yasohoye Indirimbo Ibanziriza Igitaramo

Tshisekedi Arahihibikanira Ko DRC Ijya Mu Kanama Ka UN K’Amahoro Ku Isi

Abayahudi Baramagana Ibyo Israel Ikorera Muri Gaza

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

DRC: Abasirikare Ku Rugamba Barya Mu Minsi 15 Gusa

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ifu Y’Ifi: Ubundi Buryo Bwo Kurwanya Indyo Mbi Mu Bana B’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rugiye Gufungura Ambasade Muri Algeria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uko Ibipimo By’Imibereho Y’Abatuye Umujyi Wa Kigali Bihagaze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ubuzima, Uburezi…Inkingi Z’Umubano W’u Rwanda N’Ubusuwisi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?