Umuyobozi w’ishyaka Azimio la Umoja witwa Raila Odinga yagarutse ku kibuga cya Politiki aho yashinje Perezida Ruto gushyiraho Guverinoma yikanyiza. Ngo ni Guverinoma yatangiye gukora nk’aho igihugu cyose ari icya Ruto.
Ni icyo yise ‘Nyayo Regime.’
Yabwiye imwe muri radio zo muri Kenya ko ibyo Ruto ari gukora muri iki gihe ari ukwigwizaho imbaraga ngo inzego zose zikorere muri we.
Hagati aho kandi ngo hari inyandiko ziherutse gusohoka zisaba ko abantu bane bo muri Komisiyo y’amatora beguzwa.
Abo ni Juliana, Irene Masit, Francis Wanderi na Justus Nyang’aya.
Barashinjwa gusesagura umutungo wa Komisiyo y’amatora ndetse no kutubaha Itegeko Nshinga.
Raila Odinga avuga ko ahantu Ruto ari kujyana igihugu ari ahantu habi.
Ngo ni habi k’uburyo igihugu gishobora gusubira inyuma nk’uko byahoze mu mwaka wa 1980.
Avuga ko agiye gushyiraho uburyo bwo gutuma Inteko ishinga amategeko isubirana ubushobozi bwayo bwo kugenzura Guverinoma no kuyibaza uko ishyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage.
Avuga ko bizafasha igihugu kugaruka ku murongo.
N’ubwo ari uko Raila Odinga abivuga, hari abasesengura Politi ya Kenya n’umurongo Odinga yihaye muri yo, bemeza ko ibyo ari gukora ari umukino usanzwe wa Polikiti kuko nta na rimwe umunyapolitiki utari muri Guverinoma abura kutavuga rumwe nayo.