Ramaphosa Yaganiriye Na Kagame

Perezidanse y’Afurika y’Epfo yashyize kuri X  amashusho ya Perezida Cyril Ramaphosa akigera muri Kigali Convention Center ari kumwe na Minisitiri mu gihugu cye ushinzwe ububanyi n’amahanga Dr. Naledi Pandor.

Yahise ajya kwakirwa na mugenzi we Paul Kagame wamwakiriye mu Biro bwite.

Ibiro bya Perezida Kagame byari birimo ibendere ry’u Rwanda n’ibendera ry’Afurika y’Epfo.

Ramaphosa akinjira muri ibyo Biro, yasanze Perezida Kagame amutegereje amwakirana icyubahiro kigenewe umushyitsi nkawe umusuye mu Biro bye bikuriye ibindi byose mu Rwanda.

- Advertisement -

Perezida Kagame ati: “ Nyakubahwa Perezida”

Undi ati: “Nyakubahwa Perezida”

Kagame yungamo ati: “Nishimiye kukubona”

Ramaphosa nawe ati: “ Nanjye ni uko kandi buri gihe nishimira guhura nawe”.

Abakuru b’ibihugu byombi bahise bafata ifoto imbere y’itangazamakuru bahanye ibiganza.

Nyuma bagiranye ibiganiro byitabiriwe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ku mpande zombi ndetse n’abandi barebwa n’umubano hagati ya Kigali na Johannesburg.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo Dr. Naledi Pandor mbere yari yabwiye umwanditsi ushinzwe iby’ububanyi n’amahanga mu Biro Ntaramakuru by’Afurika y’Epfo, SABC,  witwa Sophie Mokoena ko Perezida Ramaphosa azaganira na mugenzi we w’u Rwanda ku cyakorwa ngo umutekano ugaruke mu Karere.

Ni mu kiganiro gito yahaye iki kinyamakuru mbere y’uko aza mu Rwanda aho we na Perezida Ramaphosa bazifatanya n’isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Pandor yavuze  ko mu byo baganira harimo ko abantu bashaka guhungabanya umutekano w;u Rwanda bari muri Afurika y’Epfo bagomba guhagurukirwa.

Yavuze ko igihugu cye kitakwemera kuba ahantu abahungabanya u Rwanda bahinduye ubuhungiro.

Ku rundi ruhande, Pandor avuga ko ingabo za SADC ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari iza SADC atari iza Afurika y’Epfo.

Pandor avuga ko ari byiza ko Abakuru b’ibihugu byombi bari buhure bakaganira kandi ngo hari icyizere ko ibyo ibihugu byombi bitumvikanagaho bishobora kuzabonerwa umuti binyuze mu biganiro.

Ifoto@Perezidansi y’u Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version