Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ramaphosa Yaganiriye Na Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ramaphosa Yaganiriye Na Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2024 6:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezidanse y’Afurika y’Epfo yashyize kuri X  amashusho ya Perezida Cyril Ramaphosa akigera muri Kigali Convention Center ari kumwe na Minisitiri mu gihugu cye ushinzwe ububanyi n’amahanga Dr. Naledi Pandor.

Yahise ajya kwakirwa na mugenzi we Paul Kagame wamwakiriye mu Biro bwite.

Ibiro bya Perezida Kagame byari birimo ibendere ry’u Rwanda n’ibendera ry’Afurika y’Epfo.

Ramaphosa akinjira muri ibyo Biro, yasanze Perezida Kagame amutegereje amwakirana icyubahiro kigenewe umushyitsi nkawe umusuye mu Biro bye bikuriye ibindi byose mu Rwanda.

Perezida Kagame ati: “ Nyakubahwa Perezida”

Undi ati: “Nyakubahwa Perezida”

Kagame yungamo ati: “Nishimiye kukubona”

Ramaphosa nawe ati: “ Nanjye ni uko kandi buri gihe nishimira guhura nawe”.

Abakuru b’ibihugu byombi bahise bafata ifoto imbere y’itangazamakuru bahanye ibiganza.

Nyuma bagiranye ibiganiro byitabiriwe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ku mpande zombi ndetse n’abandi barebwa n’umubano hagati ya Kigali na Johannesburg.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo Dr. Naledi Pandor mbere yari yabwiye umwanditsi ushinzwe iby’ububanyi n’amahanga mu Biro Ntaramakuru by’Afurika y’Epfo, SABC,  witwa Sophie Mokoena ko Perezida Ramaphosa azaganira na mugenzi we w’u Rwanda ku cyakorwa ngo umutekano ugaruke mu Karere.

Ni mu kiganiro gito yahaye iki kinyamakuru mbere y’uko aza mu Rwanda aho we na Perezida Ramaphosa bazifatanya n’isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Pandor yavuze  ko mu byo baganira harimo ko abantu bashaka guhungabanya umutekano w;u Rwanda bari muri Afurika y’Epfo bagomba guhagurukirwa.

Yavuze ko igihugu cye kitakwemera kuba ahantu abahungabanya u Rwanda bahinduye ubuhungiro.

Ku rundi ruhande, Pandor avuga ko ingabo za SADC ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari iza SADC atari iza Afurika y’Epfo.

Pandor avuga ko ari byiza ko Abakuru b’ibihugu byombi bari buhure bakaganira kandi ngo hari icyizere ko ibyo ibihugu byombi bitumvikanagaho bishobora kuzabonerwa umuti binyuze mu biganiro.

Ifoto@Perezidansi y’u Rwanda

TAGGED:CongoDemukarasifeaturedKagameRwamaphosaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sejourné Yaganiriye Na Biruta Ku Mubano Hagati Y’u Rwanda N’Ubufaransa
Next Article Umugaba W’Ingabo Za Tchèque Yaganiriye Na Mugenzi W’Iz’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?