Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yatangaje ko raporo u Rwanda rwitegura kumurika igaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, izaba yuzuzanya n’iyakozwe n’itsinda riyobowe na Vincent Duclert, aho kuvuguruzanya.
Yabivuze kuri uyu wa Gatanu ubwo Duclert yari amaze gushyikiriza Perezida Kagame raporo we n’itsinda ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron, bakoze kuva mu myaka ibiri ishize.
Ni raporo yakozwe ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, hashingiwe ku nyandiko z’abategetsi b’icyo gihugu muri iyo myaka. Hasesenguwe izisaga 8000.
Igaragaza ko u Bufaransa bwari bufite amakuru ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo gutegurwa, ariko bukarenga bugashyigikira “buhumyi” leta ya Habyarimana.
Igaragaza kandi ko ibyo u Bufaransa bwakoze mu Rwanda ari ugutsindwa gukomeye, nubwo itemeje ko bwagize uruhare muri Jenoside kuko hatabonetse ibimenyetso.
Minisitiri Biruta yagize ati “Raporo y’u Rwanda nayo iri hafi, isigaje iminsi mikeya kugira ngo ishyirwe ahagaragara, ntabwo irarangira birumvikana, ariko icyo tuzi uyu munsi ni uko ni raporo zuzuzanya.”
“Ntabwo ari raporo zivuguruzanya kuko zombi zishingiye ku byabaye, ushobora gusanga hari utuntu tumwe dutandukanye dushingiye ku byo wenda babonye twe tutabonye cyangwa se twabonye bo batabonye, ariko ni raporo zuzuzanya ntabwo ari raporo zivuguruzanya.”
Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yashimye iyo raporo yakozwe na Duclert na bagenzi be 12 mu myaka ibiri ishize.
Yagize ati “Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe ibyabaye. Binerekana kandi impinduka n’ubushake mu buyobozi bw’u Bufaransa bwo kureba imbere bijyanye n’imyumvire ikwiye ku byabaye.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi.
Ati “Ibyo tumaze kubona hashingiwe ku mirimo yakozwe n’abantu bashyizweho bijyanye n’ibyakorwaga mu Bufaransa, ibyavuyemo bisa n’ibijya mu cyerekezo kimwe. Icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka ashingiye ku kuri.”
Perezida Macron aheruka kwemeza ko ububiko bw’inyandiko bwa Perezida François Mitterrand zijyanye n’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 bufungurirwa abantu bose, mu kurushaho gushyira umucyo ku ruhare rw’icyo gihugu mu byabaye mu Rwanda muri iyo myaka.
Icyemezo cyatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Palais de l’Élysée, kivuga ko inyandiko zizashyirwa ahabona zirimo n’iza Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe.
Ni kimwe n’inyandiko zose ziheruka kugarukwaho muri raporo yakozwe n’impuguke ziyobowe na Vincent Duclert.