Raporo Y’u Rwanda Ku Bufaransa Muri Jenoside Igiye Kujya Ahabona

Ingabo z'u Bufaransa zishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere izamurika raporo ku ruhare rw’u Bufaransa mu bihe byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imaze iminsi ikorwaho n’impuguke.

Iyo raporo yatangiye gukorwa nyuma y’uko mu 2019 u Bufaransa nabwo bwari bumaze gushyiraho itsinda ryo gucukumbura inyandiko bubitse, rigashyira ahabona uruhare rwabwo ku byabaye mu Rwanda kuva mu 1990-1994.

Muri raporo y’u Bufaransa hasesenguwe inyandiko zisaga 8000, hanzurwa ko u Bufaransa bwari bufite amakuru ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo gutegurwa, ariko bukarenga bugashyigikira “buhumyi” leta ya Habyarimana.

Igaragaza kandi ko ibyo u Bufaransa bwakoze mu Rwanda ari ugutsindwa gukomeye, nubwo itemeje ko bwagize uruhare muri Jenoside kuko hatabonetse ibimenyetso.

- Advertisement -

Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yashimye iyo raporo yakozwe na Vincent Duclert na bagenzi be 12 mu myaka ibiri ishize.

Yagize ati “Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe ibyabaye. Binerekana kandi impinduka n’ubushake mu buyobozi bw’u Bufaransa bwo kureba imbere bijyanye n’imyumvire ikwiye ku byabaye.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi.

Ati “Ibyo tumaze kubona hashingiwe ku mirimo yakozwe n’abantu bashyizweho bijyanye n’ibyakorwaga mu Bufaransa, ibyavuyemo bisa n’ibijya mu cyerekezo kimwe. Icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka ashingiye ku kuri.”

Perezida Macron aheruka kwemeza ko ububiko bw’inyandiko bwa Perezida François Mitterrand zijyanye n’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 bufungurirwa abantu bose, mu gushyira umucyo ku ruhare rw’icyo gihugu mu byabaye mu Rwanda muri iyo myaka.

Icyemezo giheruka gutangazwa na Palais de l’Élysée kivuga ko inyandiko zizashyirwa ahabona zirimo n’iza Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe.

Ni kimwe n’inyandiko zose ziheruka kugarukwaho muri raporo yakozwe n’impuguke ziyobowe na Vincent Duclert.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version