BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

Dr. Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali.

Banki ya Kigali ni imwe muri banki zikomeye mu Rwanda kubera imikorere yayo irangwa no kwimakaza ikoranabuhanga. Si ryo gusa riyifasha muri ibi, ahubwo nk’uko ubuyobozi bwayo bibivuga, hari n’ibindi bituma yunguka.

Nk’ubu, ubuyobozi bw’ikigo BK Group Plc buvuga ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa  2025 cyungutse Miliyari Frw 51.9, zingana n’izamuka rya 8.6% ugereranyije n’ayo cyungutse mu gihe nk’icyo cy’umwaka wa 2024.

Mu gusobanura uko bigenda ngo inyungu nk’iyo iboneke, ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko imikorere myiza y’ibigo bigishamikiyeho ari yo yatumye cyunguka Miliyari Frw  52.2 zingana n’izamuka rya 12.9% ugereranyije n’umwaka ushize.

Mu gihe nk’icyo, Banki ya Kigali yongereye amafaranga y’inguzanyo yatanze agera kuri Miliyari Frw 231 ndetse umubare w’abakiliya wiyongeraho 7.9%,  bituma abitabira kuyibitsa amafaranga nabo biyongera nayo ariyongera agera kuri Tiriyari 2.6 kandi Tiriyani imwe ni Miliyari 1000.

Hari gahunda iki kigo cyatangije iri muzo kivuga ko zatumye itera imbere bise ‘Nanjye ni BK’.

Ubwo buryo bwatumye hari abandi bayoboka gukorana na BK kandi ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko inguzanyo zayo zose zimaze kugera kuri Miliyari Frw 1.754

Bamwe mu bagurijwe nayo ni abo mu bigo bito n’ibiciriritse, ibi bigo bikaba byarahawe Miliyari Frw 238, ni ukuvuga inyongera ya 15% ushingiye uko byari bimeze mu mwaka wa 2024.

Ayo mafaranga yafashije abacuruzi kwagura ibyo bakora, baha abantu akanzi kandi bageza ibicuruzwa byabo no ku yandi masoko.

Inguzanyo abantu ku giti cyabo basabye zageze kuri Miliyari Frw 313, zizamukaho 13% ugereranyije n’umwaka ushize.

Izo mu buhinzi zageze kuri Miliyari Frw 95, bivuze ko habayeho izamuka rya 52%, bifasha abahinzi ku giti cyabo, amakoperative n’abatunganya umusaruro kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga byo gukoresha no kongera umusaruro.

Mu mezi atandatu kandi, hatanzwe inguzanyo ku bigo binini by’inzego zitandukanye, zageze kuri miliyari 1,105Frw, bituma habaho izamuka rya 14%, zakoreshejwe mu mishinga itandukanye irimo ubwubatsi, ubwikorezi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’ubucuruzi.

Banki ya Kigali kandi yatekereje n’uburyo yajya ikorana n’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta naza Ambasade.

Dr. Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali avuga ko kimwe mubyo bishimira ari akamaro ibikorwa bya Banki byagiriye abakiliya muri gahunda zitandukanye bakoranamo n’iyo banki.

Yagize ati: “Ikidushimisha cyane ni impinduka ziba zarabaye zirimo nko kuba nyiri iduka ashobora kongera ibicuruzwa, umuhinzi agakoresha ikoranabuhanga mu kongera musaruro we n’umunyeshuri agakomeza kwiga. Aho niho hari intsinzi ifite agaciro nyakuri. Intego yacu ni ugukomeza kubaka Banki igakurana n’u Rwanda”.

Iyi Banki kandi iherutse guhanga akandi gashya mu ikoranabuhanga bise BK QUICK+ na Urubuto Pay.

BK QUICK+ ni ikoranabuhanga rishoboza abakiliya kubona inguzanyo, bagahabwa Miliyoni Frw 50 mu gihe cy’amasaha 15 gusa, nta ngwate, bitanabasabye kuva aho bari.

Ukeneye iyo nguzanyo ayisabira kuri telefoni ye akoresheje BK Mobile App cyangwa Internet Banking ku bakoresha mudasobwa.

Urubuto Pay ni uburyo bushya bwo kwishyura amafaranga y’ishuri.

Ikindi ni uko binyuze muri BK Foundation, iyi Banki itanga 1% by’inyungu mu bikorwa by’iterambere ry’umuryango nyarwanda hagamijwe guteza imbere uburezi, guhanga udushya no kurengera ibidukikije.

Muri uyu mujyo, kandi hari abanyeshuri benshi bishyuriwe amafaranga y’ishuri, amasomo y’imyuga, n’umushinga mushya wo guteza imbere ubuvuzi.

Hafashijwe imishinga mito n’iciriritse irenga 130 mu myigishirize y’ubucuruzi, hanatangizwa ubufatanye bw’imyaka itanu buzafasha urubyiruko n’abagore barenga 8,000.

Hatanzwe amahugurwa yo kongera ubushobozi ku banyamuryango batandukanye barenga 600, hanashyirwaho amatsinda yo kuzigama, hafungurwa konti nshya hafi 500.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana wahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi agasimburwa na Yussuf Murangwa, ashima imbaraga ibigo bigize BK Group byagaragaje mu mezi atandatu ya mbere ya 2025.

Avuga ko byose ari umusaruro w’imiyoborere myiza no gukora mu buryo buzamura iterambere muri rusange.

Intego ya BK ni ugukomeza kongera inyungu, gushimangira umubano ifitanye n’abakiliya no kubaka urwego rugari mu by’imari binyuze mu guha imbaraga ubucuruzi, abaturage n’igihugu muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version