Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Raporo:U Rwanda Ruracyari Ku Isonga Ku Bagore Benshi Mu Nzego Z’Ubuyobozi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Raporo:U Rwanda Ruracyari Ku Isonga Ku Bagore Benshi Mu Nzego Z’Ubuyobozi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 March 2021 8:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Icyegeranyo cyasohowe kuri uyu wa Kane cyakozwe na InterParliementary Union na UN-Women cyerekana uko abagore bahagaze mu nzego z’ubuyobozi muri Afurika cyerekanye ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere rugakurikirwana Afurika y’Epfo mu bagize Inteko ishinga amategeko naho muri Guverinoma rugakurikirwa na Guinée Bissau.

Igihugu cya mbere ku isi mu kugira abagore benshi mu nzego z’ubuyobozi ni Nicaragua(iki gihugu gihereye muri America yo Hagati, kigaturana na Honduras na El Salvadore).

Gikurikirwa na Austria( Autriche), u Bubiligi, Suède, Albania, u Rwanda rukaba urwa Gatandatu.

Ibihugu bibiri bya nyuma ku isi biha umugore ijambo mu miyoborere kugeza ubu ni Viet Nam na Yemen.

Uko ibihugu bikurikirana mu kugira abagore benshi mu nzego z’ubuyobozi mu Nteko:

1.U Rwanda,

2.Africa y’Epfo,

3.Namibia,

4.Senegal,

5. Mozambique.

Muri Guverinoma:

1.U Rwanda,

2.Guinée Bissau,

3.Africa y’Epfo,

4.Ethiopia,

5. Namibia.

Iki cyegeranyo gisohotse nyuma y’iminsi itatu Isi muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko byizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’umugore mu muryango w’abantu ndetse by’umwihariko muri ibi bihe Isi ihanganye na COVID-19.

Ku wa Mbere tariki 08, Werurwe, 2021 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore, mu ijambo Madamu Jeannette Kagame yabwiye abari bitabiriye inama ya gatanu ku buringanire yiswe Gender Equality, Wellness and Leadership Summit (GEWAL Summit), yateguwe na Motsepe Foundation yagarutse ku ruhare rw’Abanyarwandakazi mu kuvana mu bibazo ndetse no muri ibi bihe bya COVID-19.

Yavuze ko hari intambwe zikomeye zimaze guterwa mu kwimakaza uburinganire, ariko agaragaza ko hari n’inzitizi zigituma umugore adakoresha ubushobozi bwose afite.

Motsepe Foundation ni Umuryango washinzwe na Dr Precious Moloi-Motsepe – umugore w’umuherwe Patrice Motsepe wo muri Afurika y’Epfo.

Muri iyo nama haganiwe  ku “Gushimangira Uruhare rw’Abagore mu izahuka ry’ibikorwa nyuma y’icyorezo”.

Mu Ntekou Rwanda rukurikirwa na Cuba
Muri Guverinoma ni urwa Gatandatu
Ku isi Igihugu cya Nicaragua gihiga ibindi mu guha abagore umwanya muri Guverinoma
TAGGED:AbagoreAbanyarwandakaziCOVID-19featuredJeannetteKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impunzi Z’Abarundi 1050 Zatahutse Ziva I Mahama
Next Article Hari Impaka Ku Wemerewe Gukora Inkingo Za COVID-19 N’Utabyemerewe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?