Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rayon Sports Yaraye Yishimiye Indi Ntsinzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Rayon Sports Yaraye Yishimiye Indi Ntsinzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 November 2024 6:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Rayon iri kwitwara neza mu kibuga
SHARE

Nyuma yo gukura amanota atatu kuri Stade Ubworoherane itsinze Musanze FC igitego 1-0, Rayon Sports ikomeje kwishimira intsinzi no gushimisha abayifana.

Kuri uyu wa Gatatu hatangiye gukinwa imikino y’umunsi wa cyenda wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru mu bagabo, Rwanda Premier League.

Umukino wari uhanzwe amaso, ni uwahuje Musanze FC na Rayon Sports, wabereye kuri Stade Ubworoherane guhera Saa cyenda z’amanywa.

Rutahizamu ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale niwe watumye abakinnyi ba Rayon n’abafana bayo bararana ibyishimo bishingiye ku gitego yatsinze ku munota wa 51.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Charles Bbaale niwe watumye abakinnyi ba Rayon n’abafana bararana ibyishimo.

Byahiyahe amanota atatu bituma ifata umwanya wa kabiri n’amanota 17 nyuma ya Gorilla FC iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 18.

APR FC, ku rundi ruhande, irababaye kubera guterwa mpaga na Gorilla FC nyuma y’uko Ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, risanze ibyo iherutse gukora byo gushyira  mu kibuga abakinnyi barindwi b’abanyamahanga kandi bitemewe bikwiye guhanishwa mpaga.

Ibyishimo bya Rayon ku ntsinzi ya Musanze FC bije bikurikira ibyo yabonye ubwo yatsindaga Kiyovu Sports ibitego 4-0.

TAGGED:GorillaMusanzeRayonSportsUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Miss Muheto Yakatiwe Igifungo Cy’Amezi Atatu Gisubitse
Next Article Nyarugenge: Umwuzukuru Arakekwaho Kwica Nyirakuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

APR FC Yatsinze Rayon Iyirusha Bifatika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Igiye Kongera Kumvana Imitsi Na APR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Atlético de Madrid Yinjiye Muri Visit Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

APR BBC , UGB Na Dolphin BBC Ya Uganda Yabonye Intsinzi Mu Mikino Yo Kwibuka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?