Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rayon Sports ‘Yitandukanyije’ Na Luvumbu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Rayon Sports ‘Yitandukanyije’ Na Luvumbu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 February 2024 6:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports yanditsho ko yitandukanyije n’Umunye-Congo uyikinira Héritier Nzinga Luvumbu uherutse gutanga  ubutumwa akoresheje ikimenyetso kitavuzweho rumwe na benshi.

Icyo kimenyetso kigezweho mu banyapolitiki ba DRC gisobanurwa ko  muri DRC hari kubera Jenoside amahanga akicecekera.

Luvumbu yagikoze ku Cyumweru taliki ya 11, Gashyantare, 2024, ubwo ikipe ye yatsindaga Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.

Muri ibyo bitego afitemo kimwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Akimara kugitsinda yacyishimiye akora ikimenyetso kigaragaza ko Abanye-Congo bari kwicwa ariko Isi icecetse idashaka kuvuga ku ntambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abafana bamunenze ko yavanze Politiki na Siporo kandi bidakwiye.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bubicishije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe nabwo bwatangaje ko butamushyigikiye, ko bwitandukanyije na we.

Banditse bati: “Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pélé Stadium.”

Baboneyeho gukebura abakinnyi bose bakina muri Shampiyona y’u Rwanda, kurangwa n’ikinyabupfura yaba imbere mu gihugu no hanze ya cyo.

- Advertisement -
View this post on Instagram

A post shared by Rayon Sports Official (@official_rayonsports)

Luvumbu ari mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports cyane ko ari mu bakunze kuyitsindira ibitego by’ingenzi bituma abafana bayo barara bishimye.

 

TAGGED:featuredIkimenyetsoLuvumbuRayon
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impinduka Mu Buyobozi Bukuru Bw’Ingabo Z’Uburundi
Next Article Rubavu: Yiyahuye Nyuma Y’Icyumweru Arongoye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?