Umunya Tunisia wari umaze igihe gito atoza Rayon Sports yahagaritswe mu mirimo ye, bikorwa mu buryo bumutunguye kuko yari yaje gutoza abakinnyi.
Afahmia Lotfi n’umwungiriza we bombi babwiwe ko batemerewe gutoza Rayon Sports.
Nyuma yo kumumenyeshereza ku kibuga ko ibye byarangiye, ubuyobozi bwa Rayon bwahise bubitangiriza kuri X/Twitter bukoresheje itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse mu ijoro ryakeye.
Riragira riti: “Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika mu nshingano Umutoza mukuru Afhamia Lotfi n’Umutoza wungirije wa kabiri Azzouz Lotfi.”
Itangazo ryemeza ko Rayon iri bube itozwa by’agateganyo n’umutoza wungirije wa mbere witwa Harna Ferouzi.
Aho yamenyesherejwe ko atemerewe kongera gutoza Rayon, bikaba byakorewe ku kibuga iyi kipe yitorezaho kiri ahitwa Nzove, Afahmia Lotfi yaganiriye by’igihe gito na Visi Perezida wa Rayon Sports Muhirwa Prosper ari nawe wamuzanye muri iyi kipe.
Kuza kwe nabyo byari ikindi kibazo kuko hari bamwe mu bayobozi kugeza kuri Perezida Twagirayezu Thaddée batabyumvaga batyo.
Kutemwemeranywaho byagaragaye mu gihe gito cyakurikiyeho harimo no ku munsi wa mbere asinyira iyi kipe.
No mu gihe cy’ibiganiro byaganishaga k’ukumuha akazi nabwo hari ingingo zitumvikanwagaho mu bayobozi bakuru ba Rayon Sports.
Aho atangiriye inshingano nabwo hari ibitaragenze neza ubwo yateguraga abakinnyi mu mikino yo kwitegura umwaka w’imikino 2025-2026.
Ibyo byose n’ibindi byakurikiyeho, byacaga amarenga ko uyu mugabo atazaramba muri Rayon Sports, ikipe izwiho abafana batubutse ariko idasibamo intugunda zishingiye ku miyoborerere yayo ndetse no ku mikoro akunze gutuba.
Lotfi ahagaritswe amaze gutoza Rayon Sports imikino itanu y’amarushanwa irimo ibiri ya CAF Confederation yatsinzwe na Singida Black Stars akanasezererwa n’itatu ya shampiyona yatsinzemo umwe, agatsindwa undi, akanganya undi.
Icyakora hari miliyoni Frw 20 bamugomba, kuzimwishyura bikaba biri mu byihutirwa ngo yigendere ntawe yanduranyije nawe.