Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RBC Iraburira Abantu Kwitonda Niba Badashaka Indi Nkundura Ya COVID
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

RBC Iraburira Abantu Kwitonda Niba Badashaka Indi Nkundura Ya COVID

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 March 2021 7:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC yerekana ko hari abantu bane baraye bishwe na  COVI-19, batatu ni abagore umwe akaba umugabo.

RBC yerekana ko ahandi mu Rwanda imibare iri kugabanuka muri rusange ariko mu Ntara y’Amajyepfo hakiri yo ubwandu.

Ibi nibyo byatumye ingamba zo gukomeza kwirinda kiriya cyorezo zemeza ko abatuye uturere tw’Intara y’Amajyepfo, ukuyemo aka Kamonyi, bagomba kuba bari mu ngo zabo saa moya z’ijoro kugeza mu gitondo saa kumi.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko uturere twa Gisagara, Nyanza na Bugesera twari tumaze ibyumweru bibiri mu kato kubera imibare y’abantu b’aho banduye yari iri hejuru.

Ubutumwa umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana yarangaje kuri Twitter buburira abantu ko bagomba gukomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda COVID-19 ntibarangazwe n’uko inkingo zabonetse ngo birare.

Yanditse ati: “Imibare mishya RBC igaragaza yerekana ko COVID-19 iri kugabanuka mu mujyi wa Kigali ariko iriyongera mu Ntara y’Amajyepfo. Ntitudohoke, twirinde ko haba indi nkundura y’iki cyorezo.”

Kugeza ubu COVID-19 imaze guhitana Abanyarwanda barenga 300 mu gihe kirenze umwaka umwe imaze igeze mu Rwanda.

Inkundura ya COVID-19 yagiye isiga Abanyarwanda ‘bategetswe kuguma mu rugo’. Guma mu Rugo ebyiri zatumye ubukungu bw’ingo z’Abanyarwanda buzahara ndetse n’ubw’igihugu ntibwasigara.

Muri iki gihe ubukungu buri kongera kwisuganya ariko abaturage bagasabwa kutirara ngo bumve ko ubwo urukingo rwaje ibintu byabaye amahoro!

Uko imibare ihagaze kugeza ubu.
TAGGED:COVID-19featuredGisagaraIcyorezoNsanzimanaNyanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yashyigikiye Ko Igihe Cyo Kwishyura Amadeni Y’Ibihugu Cyongerwa
Next Article Amateka ya Polisi Ku Isi Yerekana Ko Imariye Iki Abantu?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?