Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RDF Igiye Kwinjiza Abasirikare Bashya Mu Mutwe w’Inkeragutabara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RDF Igiye Kwinjiza Abasirikare Bashya Mu Mutwe w’Inkeragutabara

admin
Last updated: 24 December 2021 4:53 pm
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatanze amahirwe ku banyarwanda bifuza kwinjira mu Umutwe w’Inkeragutabara, bakazahabwa imyitozo izatuma banoza umurimo wabo kandi bagahembwa umushahara ungana n’uwa bagenzi babo banganya ipeti mu ngabo z’u Rwanda.

Inkeragutabara ni umwe mu mitwe y’Ingabo z’u Rwanda kimwe n’Ingabo zirwanira ku Butaka n’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Gusa cyo ni icyiciro cy’Ingabo kigizwe n’abakora akazi ku buryo buhoraho n’abandi badakora akazi ka gisirikare ku buryo buhoraho, ariko bashobora kwitabazwa igihe cyose bibaye ngombwa.

Iteka rya Perezida ryo mu 2012 rigena imiterere n’inshingano zihariye bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda, rigaragaza ko Inkeragutabara zigizwe n’ibyiciro by’Ingabo Zirwanira ku Butaka n’Inzobere.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Inkeragutabara zirwanira ku butaka zibarirwa mu mitwe itanu iri mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali, mu gihe Inkeragutabara z’Inzobere zigizwe n’Ingabo n’abasivile bafite ubumenyi bwihariye nko mu by’imbunda n’imikorere yazo, amategeko, ubuvuzi, ikoranabuhanga, ubukanishi, gutwara imodoka cyangwa indege.

RDF yatangaje ko abazemererwa kwinjira muri uyu mutwe bagomba kuba ari abanyarwanda babyifuza, bafite ubuzima buzira umuze, bafite imyaka 18 kandi batarengeje 25 y’amavuko, batakatiwe n’inkiko.

Bagomba kandi kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire; ari ingaragu; barize nibura amashuri atatu yisumbuye kujyana hejuru ku Nkeragutabara zirwanira ku butaka no kuba ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, icya kabiri no kuzamura ku Nkeragutabara z’inzobere.

Ababyifuza kandi bagomba gutsinda ibizamini bizatangwa.

RDF yakomeje iti “Nyuma y’amezi icyenda (9) y’imyitozo ya gisirikare, Inkeragutabara bazasabwa nibura gukora nk’ingabo zikora akazi gahoraho nibura mu gihe cy’imyaka ibiri (2). Ubuyobozi bwa RDF buzasuzuma ibijyanye by’umwihariko n’ibisabwa mu kazi nk’imyaka ku Nkeragutabara z’inzobere runaka zikenewe.”

- Advertisement -

Yatangaje ko abazinjira muri uyu mutwe bazajya bahembwa umushahara n’ibindi byose bagenerwa mu gihe bari mu myitozo no mu gihe bahamagawe kuza mu kazi, bingana n’ibyo abasirikare bari mu kazi ka buri munsi bahabwa bari ku rwego rumwe.

Bazemererwa kandi kwiga mu mashuri y’igisirikare cy’u Rwanda. Bazanafashwa kugira ubumenyi bwihariye mu mashami ateganywa na Minisiteri y’ingabo.

Abazinjira mu mutwe w’Inkeragutabara kandi bazafashwa kuba babona imirimo mu miryango yo mu karere cyangwa mpuzamahanga bigendeye ku bushobozi bwa buri muntu.

Bashobora no gukora mu mishinga ya Minisiteri y’Ingabo, ndetse bazafashwa gukora muri za Koperative zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abasirikare muri RDF na Ministeri y’Ingabo

RDF ivuga ko abagize Inkeragutabara bafite uburenganzira bwo kutirukanwa ku kazi basanzwe bakora n’ uburenganzira cyangwa ku ibindi byagenerwa abagize Inkeragutabara bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite Ingabo z’Igihugu mu nshingano.

Yakomeje iti “Mu gihe abagize Inkeragutabara bazaba barangije umurimo bahamagariwe, bazasubira mu turere twabo bajye bayoborwa n’abayobozi b’Inkeragutabara ku rwego rw’akarere, intara cyangwa n’abashinzwe Inkeragutabara zifite ubumenyi bwihariye ku Cyicaro Gikuru cy’Inkeragutabara.”

Umutwe w’Inkeragutabara uyoborwa by’agateganyo na Maj Gen (Rtd) Ambasaderi Frank Mugambage.

RDF ivuga ko igitekerezo cy’Inkeragutabara atari gishya mu muryango nyarwanda, kuko ari uburyo buhuriweho bukorwa ku bushake nta kindi gishingiweho uretse kurinda ubusugire bw’igihugu.

Mu gihe cya mbere y’ubukoroni Abanyarwanda bari bafite inshingano zo kuba mu mitwe y’ingabo kugira ngo barwanire kandi barinde inyungu z’igihugu cyabo ko zakwigabizwa n’umwanzi watera aturutse hanze.

TAGGED:Amb Frank MugambagefeaturedRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikiganiro Cyihariye : Uko MTN Rwanda Yafashe Ibyemezo Byorohereje Abakiliya Mu Bihe by’Icyorezo
Next Article Perezida Kagame Yifurije Abanyarwanda Iminsi Mikuru Myiza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?