Ingabo z’u Rwanda zasabye Urwego rushinzwe kureba uko amahoro acungwa mu karere ku Rwanda rurimo Expanded Joint Verification Mechanism kugenzura kandi rugatangariza u Rwanda ibyavuye mu iperereza ku mpamvu hari ibisasu ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zarashe mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 24, Gicurasi, 2022 hari ibisasu bivugwa bwarashwe n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo byaguye mu Rwanda mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze no mu Murenga wa Gahunga mu Karere ka Burera.
Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko biriya bisasu hari abantu byakomerekeje byangiza inzu n’ibindi bikorwa remezo.
Icyakora hari amakuru Taarifa yahawe n’umuturage avuga ko hari umukobwa wahitanywe na biriya bisasu.
Ikindi twamenye ni uko hari igisasu cyaguye mu rugo rw’umucuruzi ufite akabari muri kariya gace.
Hari andi makuru avuga ko hari n’umukowa witwa Vestine igisasu cyaciye ukuguru.