RDF Yakije Umuriro Ku Nyeshyamba Muri Cabo Delgado

Ingabo z’u Rwanda zikomeje ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, yugarijwe n’ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wa al-Shabaab wahagaritse ubuzima bw’abaturage.

Mu ntangiro z’uku kwezi, ku busabe bwa Mozambique, Guverinoma y’u Rwanda yohereje abasirikare n’abapolisi 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado, bo gutanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo by’iterabwoba n’umutekano muke.

Iyo ntara iri ku mupaka wa Tanzania igakora ku Nyanja y’Abahinde imaze iminsi yugarijwe n’ibitero by’umutwe ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam.

Ni igice kitorohewe kuva mu 2017, ku buryo bariya barwanyi bagendaga bafata uduce dutandukanye bahereye ku mujyi wo ku cyambu wa Mocimboa da Praia, bigaruriye bakaza no kwica abasivili babaciye imitwe.

Mu gihe ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) zari zicyisuganya muri Pemba – umurwa mukuru wa Cabo Delgado – Ingabo z’u Rwanda zo zamaze guca ingando mu misozi ndetse zatangiye akazi.

Hamwe mu hacungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda ni mu gace ka Afungi, gahangayikishije Mozambique cyane kuko karimo ibikorwa by’ikigo TotalEnergies cy’Abafaransa, gifiteyo umushinga wo gucukura gaz karemano.

Icyo kigo muri Mata cyahungishije abakozi bacyo ubwo bari basumbirijwe n’inyeshyamba, kugeza ubu imirimo yarahagaze.

Nyamara ni umushinga Total n’abafatanyabikorwa biyemeje gushoramo miliyari $20, ari nawo uzaba ushowemo akayabo kurusha iyindi muri uyu mugabane.

Hari amakuru ko Ingabo z’u Rwanda zageze muri Cabo Delgado ku wa Gatanu, zihita zikaza umutekano mu ishyamba ryegereye Umujyi wa Palma, ziza no kurasa ku nyeshyamba mu gace ka Quionga.

Umwe mu batanze amakuru yavuze ko “ubwo inyeshyamba zahungaga zigana ku mupaka wa Tanzania, izigera kuri 30 zishwe n’ingabo z’u Rwanda.” Ni imibare ariko itaremezwa n’inzego za gisirikare.

Mu mezi make ashize ubwo umujyi wa Palma wagabwagaho igitero, abasirikare ba Mozambique bari bacunze umutekano muri Afungi, aho gutabara umujyi amaguru bayabangira ingata.

Abasirikare ba Mozambique mu Mujyi wa Palma mu gihe cy’imirwano muri Mata 2021

Uwo mujyi wafashwe ku wa 24 Werurwe 2021, Islamic state yica abaturage benshi naho abasaga 35,000 bava mu byabo. Ingabo za Leta zisubije uwo mujyi ku wa 5 Mata.

Bikekwa ko igitero cyo gufata uyu mujyi inyeshyamba zagiteguriye mu mujyi wa Mocimboa da Praia zari zafashe mbere.

Ibinyamakuru byo muri Mozambique bivuga ko Ingabo z’u Rwanda zanoherejwe mu mujyi wa Nangade mu Karere ka Nangade, ni mu burengerazuba bwa Palma.

Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko ingabo za Mozambique zitari zifite ubushobozi na buke bwo guhagarara imbere y’inyeshyamba, ku buryo gusubiza ibintu ku murongo bishobora gufata igihe.

Ibyo bigaterwa n’uko zifite ibikoresho bidahagije, imyitwarire mibi n’imishahara y’intica ntikize, ku buryo usanga nta shyaka abasirikare bafite.

Kugeza ubu abantu bagera mu 3000 bamaze kwicirwa muri Cabo Delgado, mu gihe abavanywe mu byabo n’iyi ntambara bagera mu 732,000 nk’uko imiryango y’ubutabazi ibitangaza. Abagera kuri 46% mu mpunzi ni abana.

Abakuwe mu byabo n’intambara baracyari benshi

 

Imiterere y’Intara ya Cabo Delgado
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version