Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RDF Yasatiriye Ibirindiro Bikuru By’Inyeshyamba Muri Cabo Delgado
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RDF Yasatiriye Ibirindiro Bikuru By’Inyeshyamba Muri Cabo Delgado

Last updated: 08 August 2021 10:39 am
Share
SHARE

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’iza Mozambique (FADM) zashoje urugamba rugamije gufata umujyi wa Mocímboa da Praia, usobanuye byinshi ku bikorwa bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Gufata uyu mujyi uri ku nyanja y’Abahinde bizaba ari intsinzi ikomeye kuko ni wo ubarizwamo ikibuga cy’indege n’icyambu bikoreshwa n’abarwanyi mu gutwara ibikoresho byabo, ndetse ni naho haba icyicaro gikuru.

Bizatuma RDF ica amayira atuma aba barwanyi babona ibikoresho, ku buryo igishoboka ari uko bazaba basigaranye ubwihisho mu mashyamba yo hafi aho.

Iki gice gituwe n’abantu barenga 30.000 cyaguye mu maboko y’abarwanyi biyise al-Shabaab mu rugamba rwamaze iminsi itandatu, rwatangiye ku wa 5 Kanama 2020 ubwo uriya mutwe wagabaga ibitero mu bice bya Anga, 1 de Maio, Awasse n’igice kimwe cya Mocímboa da Praia. Wanafashe ikirwa cya Vamizi mu nyanja y’Abahinde.

Kugeza ku wa 10 Kanama umujyi wa Mocímboa da Praia wari wafashwe ndetse inyeshyamba zica amayira yose yashoboraga gutuma ingabo za leta zihasigaye zigezwaho intwaro. Ku wa 11 ingabo za leta zari zisigaye zahunze uyu mujyi.

Umunyarwanda Gatete Ruhumuriza wagiye muri Mozambique gukurikirana urugamba rwa RDF, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko ku wa Gatanu RDF yinjiye mu karere ka Mocímboa da Praia, kuri uyu wa Gatandatu ifata agace ka 1 de Maio (mu Kinyarwanda ni agace kitiriwe uwa 1 Gicurasi).

Abarwanyi bahise bahunga kariya gace, hicwamo benshi ndetse intwaro nyinshi zirimo inini n’intoya bari bafite zirafatwa. Aho hanafatiwe igikapu kirimo intonde z’abarwanyi n’amazina yabo.

Nyuma y’ifatwa ry’agace ka 1 de Maio, ingabo z’u Rwanda zirimo gutegura ibitero simusiga byitezweho gusiga Mocímboa da Praia mu maboko ya RDF na FADM.

Amakuru avuga ko aho RDF igeze n’aho abarwanyi bari “harimo kilometero 10 gusa.”

Kugeza ubu RDF na FADM bamaze gufata abarwanyi benshi n’ibice bari barigaruriye. Ubu nibo bagenzura ibice bihuza Pemba na Parma na Afungi.

Abaturage bo muri ibi bice bari baravanywe mu byabo, bavuga ko kuva RDF yagera muri Mozambique mu kwezi gushize ubu bashobora kuryama bagasinzira.

Bakora cyane imirimo y’ubuhinzi n’uburobyi.

Ntabwo ariko byari byashoboka ko abana basubira mu mashuri kubera umutekano muke.

Today’s Sit-Rep in #CaboDelgado where #Rwanda-n troops are fighting alongside #Mozambique-an troops to defeat Islamist-linked insurgents:

Rwandan troops have entered the last stage of phase one of their operations who’s objective is to capture Mocamboa-de-Praia #Thread pic.twitter.com/4MF1pjd8zm

— Gatete Nyiringabo Ruhumuliza (@gateteviews) August 7, 2021

TAGGED:Cabo DelgadofeaturedMocímboa da PraiaMozambiqueRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Moto Zidakoresha Mubazi Zigiye Gukurwa Mu Mihanda Ya Kigali
Next Article Perezida Ramaphosa Yirukanye Minisitiri Wanenze Uko RDF Yoherejwe Muri Mozambique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?