RDF Yasatiriye Ibirindiro Bikuru By’Inyeshyamba Muri Cabo Delgado

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’iza Mozambique (FADM) zashoje urugamba rugamije gufata umujyi wa Mocímboa da Praia, usobanuye byinshi ku bikorwa bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Gufata uyu mujyi uri ku nyanja y’Abahinde bizaba ari intsinzi ikomeye kuko ni wo ubarizwamo ikibuga cy’indege n’icyambu bikoreshwa n’abarwanyi mu gutwara ibikoresho byabo, ndetse ni naho haba icyicaro gikuru.

Bizatuma RDF ica amayira atuma aba barwanyi babona ibikoresho, ku buryo igishoboka ari uko bazaba basigaranye ubwihisho mu mashyamba yo hafi aho.

Iki gice gituwe n’abantu barenga 30.000 cyaguye mu maboko y’abarwanyi biyise al-Shabaab mu rugamba rwamaze iminsi itandatu, rwatangiye ku wa 5 Kanama 2020 ubwo uriya mutwe wagabaga ibitero mu bice bya Anga, 1 de Maio, Awasse n’igice kimwe cya Mocímboa da Praia. Wanafashe ikirwa cya Vamizi mu nyanja y’Abahinde.

- Kwmamaza -

Kugeza ku wa 10 Kanama umujyi wa Mocímboa da Praia wari wafashwe ndetse inyeshyamba zica amayira yose yashoboraga gutuma ingabo za leta zihasigaye zigezwaho intwaro. Ku wa 11 ingabo za leta zari zisigaye zahunze uyu mujyi.

Umunyarwanda Gatete Ruhumuriza wagiye muri Mozambique gukurikirana urugamba rwa RDF, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko ku wa Gatanu RDF yinjiye mu karere ka Mocímboa da Praia, kuri uyu wa Gatandatu ifata agace ka 1 de Maio (mu Kinyarwanda ni agace kitiriwe uwa 1 Gicurasi).

Abarwanyi bahise bahunga kariya gace, hicwamo benshi ndetse intwaro nyinshi zirimo inini n’intoya bari bafite zirafatwa. Aho hanafatiwe igikapu kirimo intonde z’abarwanyi n’amazina yabo.

Nyuma y’ifatwa ry’agace ka 1 de Maio, ingabo z’u Rwanda zirimo gutegura ibitero simusiga byitezweho gusiga Mocímboa da Praia mu maboko ya RDF na FADM.

Amakuru avuga ko aho RDF igeze n’aho abarwanyi bari “harimo kilometero 10 gusa.”

Kugeza ubu RDF na FADM bamaze gufata abarwanyi benshi n’ibice bari barigaruriye. Ubu nibo bagenzura ibice bihuza Pemba na Parma na Afungi.

Abaturage bo muri ibi bice bari baravanywe mu byabo, bavuga ko kuva RDF yagera muri Mozambique mu kwezi gushize ubu bashobora kuryama bagasinzira.

Bakora cyane imirimo y’ubuhinzi n’uburobyi.

Ntabwo ariko byari byashoboka ko abana basubira mu mashuri kubera umutekano muke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version