RDF Yasobanuye Uko Abasirikare Bageze Ku Butaka Bwa RDC

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwemeje ko abasirikare barenze umupaka batabigambiriye bakagera muri metero nke ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bakurikiye abantu bikekwa ko bari bitwaje intwaro.

Mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira.

Yagize iti “Inzego z’umutekano z’u Rwanda zakurikiranye abantu binjiraga mu gihugu mu buryo butemewe, bambukiye ku mupaka w’u Rwanda na RDC mu Kagali ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.”

“Inzego z’u Rwanda zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, zitabigambiriye zarenze metero nke ku butaka bwa RDC ubwo zari zikurikiranye abantu binjiraga mu gihugu bafite imizigo itarahise imenyekana kandi bigakekwa ko bitwaje intwaro.”

Yashimangiye ko RDF na FARDC bafitanye umubano mwiza kandi bakomeje gufatanya mu bijyanye n’umutekano.

Ni akantu akato…

Amakuru avuga ko abasirikare b’u Rwanda batungukiye mu gace ka Buhumba muri teritwari ya Nyiragongo.

Iyo uhagaze muri Hehu ku ruhande rw’u Rwanda uba ureba muri RDC mu kibaya imbere yawe.

Umuvugizi w’ingabo za Congo (FARDC) muri Kivu y’Amajyarugu, Lieutenant-Colonel Guillaume Ndjike Kaiko, yakoresheje imvugo ikomeye ko abasirikare b’u Rwanda bavogereye ubutaka bwa RDC, bigarurira imidugudu itandatu, bagera muri metero 200 hafi y’umuhanda munini i Goma.

Ati “Nyuma yo kubona abasirikare b’inyongera ba FARDC nibwo basubiye inyuma. Ni yo mpamvu habaye uko gushyamirana muri Kibumba mu gitondo cy’uyu munsi.”

Yavuze ko habaye ukurasana, ndetse hari amakuru babonye y’ibintu byasahuwe.

Ni ibintu ariko Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega yavuze ko bidakwiye guteza urujijo.

Ati ” Ibinyoma byo gutera igihugu, kwigarurira uduce runaka no gusahura, mu kanya nk’ako guhumbya bizarangira kubera ko nta bimenyetso bihari. Ukuri ni uko ari akantu gatoya gashingiye ku gukurikirana abacuruza magendu.”

Kugeza ubu u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bibanye neza, cyane cyane nyuma yo kujya ku butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo.

Ibihugu byombi biheruka no kuganira k’uburyo byafatanya nk’akarere, mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri kiriya gihugu.

Iyo mitwe ibangamiye cyane umutekano w’u Rwanda nka FDLR imaze igihe mu mashyamba ya Nyiragongo, FLN n’iyindi.

Haheruka kwiyongeraho na Allied Democratic Forces (ADF), aho bamwe mu bakorana nayo baheruka gufatwa bakekwaho kuba mu mugambi wo gutera ibisasu ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version