Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RDF Yavuye Ku Buntu Abaturage Basaga 1100 Muri Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

RDF Yavuye Ku Buntu Abaturage Basaga 1100 Muri Kenya

Last updated: 13 October 2021 7:55 pm
Share
SHARE

Mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’ingabo n’abasivili muri Afurika y’Iburasirazuba cyasojwe kuri uyu wa Gatatu, itsinda ry’abaganga b’Ingabo z’u Rwanda ryashoboye kuvura abarwayi 1129 ku buntu, muri Kenya.

Icyo gikorwa cyiswe EAC Armed Forces Civil-Military Cooperation Week, Ingabo z’u Rwanda zagikoreye ku Kigo Nderabuzima cya Muumandu, mu Ntara ya Machakos.

Muri icyo gihe cyose abaganga b’inzobere b’Ingabo z’u Rwanda bafatanyije n’Ingabo za Kenya (KDF), bavuraga abaturage mu byiciro bitandukanye birimo indwara z’abana, ibijyanye n’ubuzima bw’abagore, indwara zo mu mubiri, ubuvuzi rusange, indwara z’amaso n’amenyo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr Richard Masozera, kuri uyu wa 12 Ukwakira yasuye ririya vuriro rya Muumandu Health Center, avuga ko ibikorwa bya RDF na KDF bigaragaza isura nyayo yo kwishyira hamwe EAC iharanira.

Maj Gen S O Radina wo muri KDF, yashimye Ingabo z’u Rwanda ku murimo ukomeye zakoze kuri Muumandu Health Center.

Ati “Iyo umubano ari mwiza, abaturage bacu nibo babyungukiramo.”

U Rwanda rwari rwohereje abaganga 19 muri kiriya gikorwa cyaberaga muri Kenya kuva ku wa 9-13 Ukwakira 2020. Cyaberaga mu Ntara za Machakos, Kajiado na Nairobi.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Lt Col Vincent Mugisha ushinzwe ibikorwa bihuza igisirikare n’abaturage muri RDF (J9). Zakoreraga mu Ntara ya Machakos, mu bikometero 85 uvuye mu murwa mukuru Nairobi.

Iki gikorwa ni ngarukwamwaka, kigamije kwimakaza ubufatanye bw’ibihugu binyuze mu bikorwa bihuza abasirikare n’abasivili.

Iyi ni inshuro ya gatatu kibaye. Ebyiri ziheruka cyabereye muri Uganda mu 2018 no mu Rwanda mu 2019.

 

Ingabo z’u Rwanda zavuraga indwara nyinshi zitandukanye
Ingabo z’u Rwanda zashimiwe umurimo ukomeye zakoze

TAGGED:Dr Richard MasozerafeaturedKenyaLt Col Vincent MugishaRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo z’u Rwanda, Mozambique Na SADC Zakoranye Inama Ku Rugamba Muri Cabo Delgado
Next Article Perezida Kagame Yahaye Imbabazi Dr. Habumuremyi, Ashyiraho Abayobozi Bashya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Umurundi Kirikou Akili Ukunzwe Mu Rwanda Ni Muntu Ki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Israel Na Hamas Ntibiri Buhagararirwe Mu Isinywa Rya Burundu Ry’Amahoro Ya Gaza

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Senegal 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

PM Nsengiyumva Asaba Abarangiza Kaminuza Kutazabera Igihugu Impfabusa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kenya: Batatu Mu Baje Gusezera Kuri Odinga Barasiwe Kuri Stade

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?