Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda, RDF, riri mu yitwaye neza mu myitozo mpuzamahanga ya gisirikare yiswe Justified Accord 24 yari imaze ibyumweru bibiri ibera mu mashyamba ya Kenya.
Yitabiriwe n’abasirikare baturutse mu bihugu 23 hirya no hino muri Afurika.
Taliki 25, Gashyantare, 20234 nibwo yatangiriye mu kigo cya gisirikare cya Nanyuki kikaba kizwiho gutoza abasirikare guhangana n’inyeshyamba, guhashya iterabwoba n’ibindi bikorwa by’ubutwari ku rugamba.
Kuri uyu wa Kane taliki 07, Werurwe, 2024 nibwo yarangijwe ku mugaragaro.
Buri mwaka iyi myitozo ihuza ibihugu by’Afurika n’ingabo z’Abanyamerika zo mu ishami rikorera muri Afurika ryitwa US Army Southern European Task Force Africa (SETAF-AF).
Ambasaderi Robert Scott ushinzwe imikoranire ya gisivili na gisirikare (DCME) mu buyobozi bw’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ishami rya Afurika yasabye abitabiriye ariya mahugurwa kuzakoresha neza ubumenyi bahawe mu kugarura umutekano urambye muri Afurika.
Umuyobozi wungirije w’ingabo za Kenya witwa General Major David Tarus yabwiye abashyitsi bakuru bari muri uwo muhango ko mu gihe cy’imyitozo, itoroshye, buri ruhande rwafatanyije n’urundi ku rwego rugaragara.
Avuga ko kuba abatibiriye iyi myitozo baravugaga indimi zitandukanye kubera ko baturutse no mu mico itandukanye, bitigeze biba inkomyi ku migendekere myiza yayo.
Ibindi bihugu byohereje abasirikare babyo ni Tanzania, Kenya, Somalia, Ubwongereza n’ibindi.