Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RDF Yiyemeje Gufatanya Na UPDF Mu Kurinda Umupaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

RDF Yiyemeje Gufatanya Na UPDF Mu Kurinda Umupaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 December 2024 10:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uwo ni umupaka u Rwanda rusangiye na Uganda. Abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka ku mpande zombi bahuye bemeranya ku buryo bwazakoreshwa ngo umutekano muri ibyo bice urusheho kunoga.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo iyo mikoranire yagarutsweho ubwo harangizwaga Inama ya gatatu yahuje abayobozi b’ingabo z’u Rwanda n’ab’iza Uganda yaberaga i Musanze.

Abayobozi bayitabiriye bemeranyije gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kurwanya ibikorwa bibi byose bibangamira imiryango ituranye n’umupaka.

Birimo kwambutsa ibiyobyabwenge, magendu, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha ahanini bigira ingaruka ku mibereho n’iterambere ry’abo baturage.

Umugaba w’Ingabo z’igihugu z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj. Gen. Vincent Nyakatundi yavuze ko ibibazo byambukiranya umupaka bikemurwa mu buryo bwizewe binyuze mu bufatanhe butaziguye hagati y’abayobozi b’ingabo zikorera ku mupaka.

Yagize ati: “Mbere, ibibazo byo ku mupaka byasabaga urugendo rurerure hakazamo za Ambasade cyangwa abayobozi bakuru b’ingabo ku kicaro gikuru i Kigali cyangwa i Kampala. Uyu munsi, abayobozi b’ingabo ziri ku kibuga bashobora gukemura ibyo bibazo mu buryo byoroshye ariko bisaba guhura cyangwa bagahamagarana kuri telefoni”.

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku nutaka Lt Gen Kayaanja Muhanga, yashimangiya umusaruro mwiza w’izo nama ku mubano w’ibihugu byombi.

Gen Muhanga ati: “Inama nk’izi zarushijeho kunoza uguhuza ibikorwa n’ubutwererane hagati y’ingabo zacu zombi, bitworohereza gukorana no gukemura ibibazo mu buryo bwihuse.”

Uretse ibiganiro, abitabiriye inama yabereye i Musanze , basuye ibice binyuranye by’amateka y’u Rwanda birimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Nanone kandi bagize amahirwe yo gusobanurirwa ubutwari bw’ingabo za RPA zahagaritse iyo Jenoside zikanayobora urugendo rwo kongera kubaka u Rwanda.

TAGGED:featuredImipakaMaganduMuhangaNyakarundiUgandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruhango: Mudugudu Akurikiranyweho Gukubita Umwana 
Next Article Rwanda: Abantu Barindwi Bicwa Na SIDA Buri Munsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Musanze: Polisi Yabatunguye Bari Gukora Inzoga Zitemewe

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Minisitiri W’Umutekano Asaba Abaturage Kuzirikana Ko Umutekano Ugira Ikiguzi

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

You Might Also Like

Mu Rwanda

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?