Uwo ni umupaka u Rwanda rusangiye na Uganda. Abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka ku mpande zombi bahuye bemeranya ku buryo bwazakoreshwa ngo umutekano muri ibyo bice urusheho kunoga.
Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo iyo mikoranire yagarutsweho ubwo harangizwaga Inama ya gatatu yahuje abayobozi b’ingabo z’u Rwanda n’ab’iza Uganda yaberaga i Musanze.
Abayobozi bayitabiriye bemeranyije gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kurwanya ibikorwa bibi byose bibangamira imiryango ituranye n’umupaka.
Birimo kwambutsa ibiyobyabwenge, magendu, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha ahanini bigira ingaruka ku mibereho n’iterambere ry’abo baturage.
Umugaba w’Ingabo z’igihugu z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj. Gen. Vincent Nyakatundi yavuze ko ibibazo byambukiranya umupaka bikemurwa mu buryo bwizewe binyuze mu bufatanhe butaziguye hagati y’abayobozi b’ingabo zikorera ku mupaka.
Yagize ati: “Mbere, ibibazo byo ku mupaka byasabaga urugendo rurerure hakazamo za Ambasade cyangwa abayobozi bakuru b’ingabo ku kicaro gikuru i Kigali cyangwa i Kampala. Uyu munsi, abayobozi b’ingabo ziri ku kibuga bashobora gukemura ibyo bibazo mu buryo byoroshye ariko bisaba guhura cyangwa bagahamagarana kuri telefoni”.
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku nutaka Lt Gen Kayaanja Muhanga, yashimangiya umusaruro mwiza w’izo nama ku mubano w’ibihugu byombi.
Gen Muhanga ati: “Inama nk’izi zarushijeho kunoza uguhuza ibikorwa n’ubutwererane hagati y’ingabo zacu zombi, bitworohereza gukorana no gukemura ibibazo mu buryo bwihuse.”
Uretse ibiganiro, abitabiriye inama yabereye i Musanze , basuye ibice binyuranye by’amateka y’u Rwanda birimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Nanone kandi bagize amahirwe yo gusobanurirwa ubutwari bw’ingabo za RPA zahagaritse iyo Jenoside zikanayobora urugendo rwo kongera kubaka u Rwanda.