RDF Yongeye Gutabara Aho Rukomeye Muri Sudan Y’Epfo

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo (UNMISS), zikomeje gushimwa kubera ubwitange zigaragaza mu kugarura amahoro muri icyo gihugu, by’umwihariko mu kuha hafi y’abaturage.

Kimwe mu bikorwa biheruka ni ubwo mu gice cya Maban hatutumbaga imirwano, Ingabo z’u Rwanda zamenya ayo makuru zigatabara bwangu.

UNMISS yatangaje ko ubwo amakuru y’uko hashobora kuba imirwano yageraga ku Ngabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS, “zihutiye kugera ahari ikibazo, zongera ibikorwa byo gucunga umutekano hakumirwa ko haba ubugizi bwa nabi ndetse zigarurira icyizere abaturage zituma ibintu byongera bisubira ku murongo.”

Ni ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter, busozwa buti “Warakoze Rwanda.”

- Advertisement -

Sudan y’Epfo imaze igihe mu bibazo by’umutekano muke kuva mu 2011 ubwo yabonaga ubwigenge. Yugarijwe n’ibikorwa byinshi by’imitwe yitwaje intwaro.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu zishimwa uruhare zikomeje kugira mu kugarura amahoro kandi zikabikora kinyamwuga.

Kimwe mu bikorwa biheruka ni uko muri Mutarama nyuma y’imirwano no gukura abaturage mu byabo mu bice bya  Bunj na Upper Nile, UNMISS yahise yongera umubare w’abasirikare b’u Rwanda yoherezayo 50 b’inyongera, n’ubushobozi bw’inyongera burimo imodoka n’ibifaru.

Mu gukaza umutekano mu bice bya Maban, UNMISS yahise ihakora irondo ry’iminsi itatu kuva ku wa 5-8 Mutarama, abasirikare bahura n’abayobozi b’uturere ndetse bitabira inama z’umutekano hamwe n’inzego z’umutekano z’igihugu, batanga ibitekerezo ku cyakorwa.

Umuyobozi wa UNMISS David Shearer aheruka kuvuga ko barimo gukorana n’ubuyobozi bwa Maban kugira ngo abaturage barusheho kumva batekanye.

Yakomeje ati “Kongera abasirikare bacu ahari ikibazo binadufasha kumenya ibibazo by’umutekano muke bishobora kubaho ari nako hakoreshwa imbaraga mu gukemura ibibazo by’imitwe iteza umutekano muke kugira ngo abaturage babashe gusubira mu buzima bwabo busanzwe.”

Imibare yo ku wa 31 Mutarama 2021 igaragaza ko u Rwanda rufite muri Sudan y’Epfo abasirikare 2.729.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version