Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rebecca Kadaga Ntakiyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Rebecca Kadaga Ntakiyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 May 2021 9:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amatora y’Umukuru w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda aheruka kuba yarangiye uwari usanzwe ayiyobora Madamu Rebecca Kadaga atsinzwe. Ubu irayoborwa na Jacob Oulanyah.

Ariya matora yabereye mu Nteko rusange yateranye ku wa Kabiri 25, Gicurasi, 2021 yari yitabiriwe n’abayigize bose ndetse hari na Perezida Museveni ubwe, ariba uko ari gukorwa.

Bwana Jacob Oulanyah afite imyaka 56 y’amavuko akaba yari amaze imyaka icumi yungirije Madamu Kadaga mu kazi.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, aba bayobozi bombi bari bamaze imyaka runaka batumvikana kuko Madaga yashinjaga Oulanyah gusiba akazi uko yishakiye kandi ntiyumvire amabwiriza yamuhaga nk’umuyobora mu kazi.

Byageze n’aho Kadaga atamwemera kuyobora zimwe mu nteko rusange harimo n’iyateranye ku nshuro ya 10 mu gihe gishize.

Iyi mikoranire kandi yaje gutuma mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda havuka ibice bibiri, buri gice giharanira ko ari cyo cyagira ijambo mu mirimo y’Inteko.

Bombi ni abayoboke b’Ishyaka riri ku butegetsi, National Resistance Movement (NRM).

Uyu mwuka mubi waje gutuma Komite nshingwabikorwa ya NRM iterana kugira ngo ihitemo uwayobora iriya Nteko mu rwego rwo kwanga ko iriya ntambara y’amagambo yazakoma mu nkokora imirimo y’Inteko ishinga amategeko ya Uganda.

Jacob Oulanyah

Ibi kandi byari bugire ingaruka ku mikorere yose y’ubutegetsi bwa Uganda kubera ko na Perezida Museveni wari uherutse gutorerwa kongera kuyobora Uganda yari buhure n’ikibazo cyo kumenya uko akorana n’Inteko ifite abayobozi batumvikana.

Amatora yabaye rero yarangiye Oulanyah afite amajwi 310, Rebecca Kadaga afite 197 n’aho Ibrahim Ssemujju wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta afite amajwi 16.

Ubu haribazwa uko ubuzima bwa Politiki bwa Kadaga buri bugende.

Nta wamenya niba Perezida Museveni azamushyira mu bagize Guverinoma nshya ari hafi gutangaza cyangwa niba Madamu Kadaga azava muri Politiki ya Uganda akikorera ku giti cye cyangwa akajya mu kazi k’ibigo mpuzamahanga.

Hari n’abemeza ko ibye bishobora kuzaba bibi.

Amakuru avuga ko Madamu Kadaga yahisemo kwiyamamaza wenyine, akabikora kubera ko ngo yasuzuguye ubuyobozi bw’ishyaka NRM.

Bivugwa ko Abadepite bahisemo gutora Oulanyah aho kongera gutora Kadaga kubera imyitwarire yagaragazaga mu ishyaka rya NRM iri k’ubutegetsi ari naryo ryamutanzeho umukandida.

Kadaga ari mu mazi abira kuko mu ishyaka, NRM  nta maboko asigaranye, benshi bamushinja gusuzugura abayobozi kugeza no kuri Perezida  Museveni.

Rebecca Alitwala Kadaga yabaye Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda guhera mu mwaka wa 2011.

Icyo gihe yari asimbuye Bwana Edward Ssekandi.

Kimwe mu bintu azibukirwaho mu kazi amazemo  imyaka myinshi akora ni icyemezo cyo gutora itegeko rihana ryihanukiriye abatinganyi ryiswe Uganda Anti-Homosexuality Bill.

Ryatowe mu Ukuboza, 2021.

Iri tegeko ryateje sakwe sakwe muri Uganda no mu bihugu bya Amerika n’u Burayi bishyigikiye ababana bahuje ibitsina.

Ryari rikomeye kuko ryavugaga ko abo urukiko ruzahamya ko babana bahuje ibitsina kandi bikaba bitemewe mu mategeko ya Uganda bazahanishwa ‘gufungwa burundu cyangwa urupfu.’

Icyo gihe Rebecca Kadaga yavuze ko ririya tegeko rigomba gutorwa ‘kuko abaturage ba Uganda benshi barishyigikiye’

Ryaje kuvanwaho nyuma y’igitutu cy’Amerika n’ibindi bihugu by’i Burayi.

TAGGED:featuredIntekoKadagaOulanyahUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Rugamba Rwo Kugeza Imboga N’Imbuto Ku Bakiriya, Hari Abafite Umwihariko
Next Article Abishwe N’Iruka Rya Nyiragongo Bamaze Kuba 31
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?