Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: REG BBC Yatumye Ikizere Abanyarwanda Bari Bayifitiye Kiyoyoka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

REG BBC Yatumye Ikizere Abanyarwanda Bari Bayifitiye Kiyoyoka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 May 2023 6:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 20, Gicurasi, 2023 wari ushyuhijwe na byinshi birimo umukino ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL ari yo REG BBC yahuriyemo n’iyo mu Misiri yitwa Al Ahly. Abanyamisiri batsinze Abanyarwanda ku manota 94-77.

Wari umukino wa ¼ kigana kuri ½ cy’imikino ya nyuma y’iri rushanwa rya Basket Nyafurika.

Mu Banyarwanda bari baje kureba uyu mukino harimo na Perezida Paul Kagame hamwe na Madamu we Jeannette Kagame.

Perezida Kagame yari yaje kureba umukino wahuje ikipe ihagarariye igihugu cye ariko iramutenguha

Uyu mukino wabereye muri BK Arena wari witabiriwe kandi n’abandi banyacyubahiro barimo  Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall.

Basketball Africa League,( BAL) iri gukinirwa i Kigali ku nshuro ya gatatu.

Ikipe yari ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ari yo REG BBC yari ifite abafana benshi bari babukireye bambaye n’imyenda iriho ikirango cyayo.

Iki kizere cyaraje amasinde kubera ko REG BBC yatsinzwe, itsindirwa iwayo kandi imbere y’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ari nacyo cyakiriye aya marushanwa.

Umukino watangiye amakipe yombi yegeranye cyane mu manota.

Ahagana ku minota ya nyuma y’agace ka mbere, Ehab Amin yatsinze amanota menshi karangira Al Ahly ikegukanye ku manota 23 kuri 18 ya REG BBC.

REG BBC yagarutse mu gace ka Kabiri igerageza kugabanya ikinyuranyo ariko uko yajyaga kumaramo amanota, Al Ahly ntiyayiga agahenge kuko yahitaga itsinda andi menshi bityo ikinyuranyo kigakomeza kugaragara.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Al Ahly ifite amanota 46 kuri 32 ya REG BBC.

Mu gace ka gatatu REG BBC yiminjiriyemo agafu bituma iminota yako ya mbere ivanamo ikinyuranyo kinini cyari mo gisigara ari  amanota atanu gusa.

Al Ahly nk’ikipe nkuru yatsindaga amanota atatu menshi ndetse na ‘lancer francs’ zavaga ku makosa ya REG BBC.

Aka gace ka gatatu karangiye iyi kipe yo mu Misiri iyoboye umukino ku kinyuranyo cy’amanota 14 kuko yari ifite 67 kuri 53 ya REG BBC.

Al Ahly yakinnye neza cyane agace ka nyuma, izamura ikinyuranyo kigera ku manota 22.

Umukino warangiye Al Ahly itsinze REG BBC amanota 94-77.

Yahise yemererwa kuzakina umukino wa ½ aho izahura n’ikipe yo muri Mali yitwa Stade Malien.

Stade Malien yageze kuri uyu mwanya imaze gutsinda iyo muri Afurika y’Epfo yitwa  Cape Town Tigers ku manota 78-69.

Kuri iki Cyumweru taliki 21, Gicurasi, 2023 haraba umukino uri buhuze AS Douanes yo muri Sénégal  na Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique, ukaza gutangira saa 16:00.

Umukino wa nyuma wa ¼ urakinwa nyuma y’aho uhuze  Petro de Luanda yo muri Angola na Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Côte d’Ivoire, ukaza kuba saa moya n’igice z’ijoro.

 

TAGGED:BBCfeaturedIkipeKagameMozambiqueREGUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umusanzu Wa CIMERWA Mu Kubakira Abasenyewe N’Ibiza
Next Article Ikirunga Cya Nyamuragira Kirashaka Kuruka, I Goma Baburiwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?