REG BBC Yatumye Ikizere Abanyarwanda Bari Bayifitiye Kiyoyoka

Umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 20, Gicurasi, 2023 wari ushyuhijwe na byinshi birimo umukino ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL ari yo REG BBC yahuriyemo n’iyo mu Misiri yitwa Al Ahly. Abanyamisiri batsinze Abanyarwanda ku manota 94-77.

Wari umukino wa ¼ kigana kuri ½ cy’imikino ya nyuma y’iri rushanwa rya Basket Nyafurika.

Mu Banyarwanda bari baje kureba uyu mukino harimo na Perezida Paul Kagame hamwe na Madamu we Jeannette Kagame.

Perezida Kagame yari yaje kureba umukino wahuje ikipe ihagarariye igihugu cye ariko iramutenguha

Uyu mukino wabereye muri BK Arena wari witabiriwe kandi n’abandi banyacyubahiro barimo  Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall.

- Advertisement -

Basketball Africa League,( BAL) iri gukinirwa i Kigali ku nshuro ya gatatu.

Ikipe yari ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ari yo REG BBC yari ifite abafana benshi bari babukireye bambaye n’imyenda iriho ikirango cyayo.

Iki kizere cyaraje amasinde kubera ko REG BBC yatsinzwe, itsindirwa iwayo kandi imbere y’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ari nacyo cyakiriye aya marushanwa.

Umukino watangiye amakipe yombi yegeranye cyane mu manota.

Ahagana ku minota ya nyuma y’agace ka mbere, Ehab Amin yatsinze amanota menshi karangira Al Ahly ikegukanye ku manota 23 kuri 18 ya REG BBC.

REG BBC yagarutse mu gace ka Kabiri igerageza kugabanya ikinyuranyo ariko uko yajyaga kumaramo amanota, Al Ahly ntiyayiga agahenge kuko yahitaga itsinda andi menshi bityo ikinyuranyo kigakomeza kugaragara.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Al Ahly ifite amanota 46 kuri 32 ya REG BBC.

Mu gace ka gatatu REG BBC yiminjiriyemo agafu bituma iminota yako ya mbere ivanamo ikinyuranyo kinini cyari mo gisigara ari  amanota atanu gusa.

Al Ahly nk’ikipe nkuru yatsindaga amanota atatu menshi ndetse na ‘lancer francs’ zavaga ku makosa ya REG BBC.

Aka gace ka gatatu karangiye iyi kipe yo mu Misiri iyoboye umukino ku kinyuranyo cy’amanota 14 kuko yari ifite 67 kuri 53 ya REG BBC.

Al Ahly yakinnye neza cyane agace ka nyuma, izamura ikinyuranyo kigera ku manota 22.

Umukino warangiye Al Ahly itsinze REG BBC amanota 94-77.

Yahise yemererwa kuzakina umukino wa ½ aho izahura n’ikipe yo muri Mali yitwa Stade Malien.

Stade Malien yageze kuri uyu mwanya imaze gutsinda iyo muri Afurika y’Epfo yitwa  Cape Town Tigers ku manota 78-69.

Kuri iki Cyumweru taliki 21, Gicurasi, 2023 haraba umukino uri buhuze AS Douanes yo muri Sénégal  na Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique, ukaza gutangira saa 16:00.

Umukino wa nyuma wa ¼ urakinwa nyuma y’aho uhuze  Petro de Luanda yo muri Angola na Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Côte d’Ivoire, ukaza kuba saa moya n’igice z’ijoro.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version