Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Repubulika Ya Demukarasi Ya Congo Yafatiwe Ibihano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Repubulika Ya Demukarasi Ya Congo Yafatiwe Ibihano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 July 2022 1:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, bavuguruye ibihano byafatiwe Repubulika ya Demukarasi ya Congo harimo n’uko itemerewe kugira uwo iguraho intwaro.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane taliki 30, Kamena, 2022 hashingiwe ku ngingo ya 2641 yatorewe ikemeza  ko kiriya gihugu  kitemerewe kugura intwaro.

Ibihano byafatiwe Repubulika ya Demukarasi ya Congo harimo kutagura intwaro, kubuza bamwe mu bayobozi bayo gutembera aho bashatse hose ndetse hari n’imwe mu mitungo yabo igomba gufatirwa.

Biteganyijwe ko taliki 01, Nyakanga, 2023 ari bwo abagize kariya kanama bazicara bagasuzuma niba bikwiye ko ibihano byafatiwe ubutegetsi bw’i Kinshasa byakurwaho.

Hagati aho ariko u Bushinwa, u Burusiya, Ghana na Kenya byo byarifashe.

N’ubwo byifashe kandi birimo n’ibifite uburenganzira ntakuka ( bita droit de Veto) nk’u Bushimwa n’u Burusiya, ntibyabujije ko biriya bihano bifatwa.

Ubusanzwe hari ihame riba mu yandi agenga Umuryango w’Abibumbye avuga ko igihugu kiri kurwana n’abaturage bacyo kitemererwa kugura intwaro.

Ngo ntibyemewe ko igihugu kigura intwaro zo kwica abo gishinzwe kurinda kuko ari abaturage bacyo.

Ku ruhande rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo iri hame ryakurikijwe kubera ko abo muri M23 bari mu ntambara n’ubutegetsi bw’i Kinshasa ari abaturage ba kiriya gihugu.

Ibi kandi byigeze kubaho no mu Rwanda kuko ubwo FPR Inkotanyi yateraga u Rwanda, ubutegetsi bw’i Kigali bwatangaje ko bwatewe na Uganda mu rwego rwo kugira ngo u Rwanda rudakomanyirizwa kugura intwaro.

Iminsi yarashize indi irataha, biza kugaragara ko abateye u Rwanda ari Abanyarwanda bashaka gutaha mu gihugu cyabo bityo biba ngombwa ko ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana bukomanyirizwa bwimwa intwaro.

Hari umusesenguzi wa Politiki mpuzamahanga wabwiye Taarifa ko kugira ngo DRC ikomererwe kugura intwaro byayisaba kugaba igitero ku gihugu runaka bityo bikagaragara ko ikeneye intwaro ariko nanone ngo iyi yaba ari iturufu itapfa gutsinda kuko gusobanurira amahanga impamvu z’iyo ntambara byagorana.

Icyakora ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bufite ihurizo rikomeye.

Bugomba guhitamo hagati yo guhangana n’inyeshyamba za M 23 kugera buzitsinze uruhenu cyangwa se bukemera kuganira nazo.

Ku byerekeye intambara yeruye, bisa n’aho Kinshasa itabishobora kuko nk’uko intumwa ya UN muri DRC yitwa Bintu Keïta iherutse kubivuga, abarwanyi ba  M23 barusha cyane ingabo za DRC ndetse bafite n’ikinyabupfura mu kazi utapfa gusangana inyeshyamba izo ari zo zose.

TAGGED:CongoDemukarasifeaturedInkotanyiKigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubutumwa Bwa CP Kabera Ku Banyarwanda
Next Article Perezida Kagame Yifurije u Burundi Amahoro N’Iterambere Birambye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?