Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Resitora Zashyizwe Muri Serivisi Zizafunga Muri Guma Mu Rugo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Resitora Zashyizwe Muri Serivisi Zizafunga Muri Guma Mu Rugo

admin
Last updated: 15 July 2021 6:13 pm
admin
Share
SHARE

Abantu biringiraga resitora gusa ngo babashe gukora ku munwa, mu minsi ibiri isigaye bagomba kwiyegereza ishyiga rya gaz, amashanyarazi cyangwa imbabura, kugira ngo bazabyifashishe muri guma mu rugo kuko ziriya serivisi zashyizwe mu zigomba gufunga.

Muri guma mu rugo ziheruka byarashobokaga ko amafunguro yateguwe na resitora cyangwa café agera ku muntu uyakeneye, kuko hari ibigo n’abantu bahabwaga uburenganzira bwo kubifata, ariko ubu ntibyemewe.

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu guverinoma yemeje guma mu rugo y’iminsi 10, Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, rwemeje ko resitora mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani twemejwe zizaba zitemewe gukora.

Ruti “Guhera ku wa 17 kugeza ku wa 26 Nyakanga 2021, resitora zo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro ntizemerewe gushyira abantu amafunguro mu ngo cyangwa kuyategurira abayatwara.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bivuze ko ibintu byose bigomba kubera mu ngo.

Yakomeje iti “Hoteli zirashishikarizwa gucumbikira abakozi bazo aho zikorera kugirango babashe gufasha abazigan,  banagabanye ingendo za buri munsi. Hoteli zitabasha gucumbikira abakozi bazo zizabagenera uburyo bwo gutaha no kuza ku kazi.”

“Abakerarugendo baturuka mu mahanga bazoroherezwa mu kubona impushya z’ingendo hubahirizwa amabwiriza ariho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ibi kandi birareba hoteli, abatwara abakerarugendo n’abandi bakora imirimo yo gufasha abakerarugendo.”

Abakerarugendo b’imbere mu gihugu bo basabwe guteganya ingendo zabo nyuma ya gahunda ya Guma mu rugo.

Bitandukanye n’ibimaze iminsi muri guma mu karere, aho bahabwaga uruhushya rwo kwambukiranya uturere n’intara nyuma yo kwipimisha COVID-19.

- Advertisement -

Ibikorwa by’ubucuruzi busanzwe byose bizaba bifunze, keretse abacuruza ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze, kandi bagakoresha abakozi batarenze 30% kandi bikazajya bifunga saa kumi n’imwe.

Mu turere dusigaye ho ingendo zizajya zikorwa hagati ya saa kumi za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

1) Guhera kuwa 17 kugeza kuwa 26 Nyakanga 2021, resitora zo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro ntizemerewe gushyira abantu amafunguro mu ngo cyangwa kuyategurira abayatwara.#NtaKudohoka

— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) July 15, 2021

TAGGED:featuredGuma mu RugoRDBResitora
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu Ibihumbi 211 Bazahabwa Ibiribwa Muri Guma Mu Rugo
Next Article Minisitiri Ngamije Yasobanuye Impamvu Hari Abakingiwe COVID-19 Bapfa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?