Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Resitora Zashyizwe Muri Serivisi Zizafunga Muri Guma Mu Rugo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Resitora Zashyizwe Muri Serivisi Zizafunga Muri Guma Mu Rugo

Last updated: 15 July 2021 6:13 pm
Share
SHARE

Abantu biringiraga resitora gusa ngo babashe gukora ku munwa, mu minsi ibiri isigaye bagomba kwiyegereza ishyiga rya gaz, amashanyarazi cyangwa imbabura, kugira ngo bazabyifashishe muri guma mu rugo kuko ziriya serivisi zashyizwe mu zigomba gufunga.

Muri guma mu rugo ziheruka byarashobokaga ko amafunguro yateguwe na resitora cyangwa café agera ku muntu uyakeneye, kuko hari ibigo n’abantu bahabwaga uburenganzira bwo kubifata, ariko ubu ntibyemewe.

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu guverinoma yemeje guma mu rugo y’iminsi 10, Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, rwemeje ko resitora mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani twemejwe zizaba zitemewe gukora.

Ruti “Guhera ku wa 17 kugeza ku wa 26 Nyakanga 2021, resitora zo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro ntizemerewe gushyira abantu amafunguro mu ngo cyangwa kuyategurira abayatwara.”

Bivuze ko ibintu byose bigomba kubera mu ngo.

Yakomeje iti “Hoteli zirashishikarizwa gucumbikira abakozi bazo aho zikorera kugirango babashe gufasha abazigan,  banagabanye ingendo za buri munsi. Hoteli zitabasha gucumbikira abakozi bazo zizabagenera uburyo bwo gutaha no kuza ku kazi.”

“Abakerarugendo baturuka mu mahanga bazoroherezwa mu kubona impushya z’ingendo hubahirizwa amabwiriza ariho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ibi kandi birareba hoteli, abatwara abakerarugendo n’abandi bakora imirimo yo gufasha abakerarugendo.”

Abakerarugendo b’imbere mu gihugu bo basabwe guteganya ingendo zabo nyuma ya gahunda ya Guma mu rugo.

Bitandukanye n’ibimaze iminsi muri guma mu karere, aho bahabwaga uruhushya rwo kwambukiranya uturere n’intara nyuma yo kwipimisha COVID-19.

Ibikorwa by’ubucuruzi busanzwe byose bizaba bifunze, keretse abacuruza ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze, kandi bagakoresha abakozi batarenze 30% kandi bikazajya bifunga saa kumi n’imwe.

Mu turere dusigaye ho ingendo zizajya zikorwa hagati ya saa kumi za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

1) Guhera kuwa 17 kugeza kuwa 26 Nyakanga 2021, resitora zo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro ntizemerewe gushyira abantu amafunguro mu ngo cyangwa kuyategurira abayatwara.#NtaKudohoka

— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) July 15, 2021

TAGGED:featuredGuma mu RugoRDBResitora
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu Ibihumbi 211 Bazahabwa Ibiribwa Muri Guma Mu Rugo
Next Article Minisitiri Ngamije Yasobanuye Impamvu Hari Abakingiwe COVID-19 Bapfa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?