Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, bwahagaritse Itorero ry’Umuriro wa Pentekote mu Rwanda kubera impamvu zirimo kuzana ibice mu bayoboke binyuze mu kubabibamo amacakubiri.
Ikindi kivugwa ko ari impamvu y’ihagarikwa ry’iri torero ni uko abayoboke baryo badakozwa gukurikiza gahunda za Leta.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakoresheje ibaruwa yo ku wa 30, Nyakanga, 2024, rwandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille uyoboraga iri torero imunyesha ifungwa ryaryo.
Umuyobozi wa RGB, Usta Kayitesi, asobanura ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryimbitse ryakozwe ku bikorwa by’iryo torero.
Basanze harimo amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca ku buryo bibabuza umudendezo n’ituze.
Basanze kandi zimwe mu nyigisho z’iri torero ziyobya abaturage zikabakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere ku buryo bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abo.
Iri torero ntirigira zimwe mu nzego ziteganywa n’amategeko bityo amategeko ntiyubahirizwe kandi ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice.
Mu itangazo ryayo RGB igira iti: “Kuba ubuyobozi bw’Itorero butujuje ibisabwa biteganywa n’Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere”.
Hari no kuba kuba Itorero hari bimwe rigenderaho ‘biri’ mu mategeko ngenga-mikorere ‘bidateganyijwe’ mu mategeko shingiro.
Amakuru avuga ko mu Itorero Umuriro wa Pantekote hamaze iminsi hari ibibazo byo kutumvikana bishingiye ku mitungo no kuba bamwe mu bayoboke baryo badakozwa gahunda za Leta bakagendera ku myemerere bishakiye.
Nk’ubu muri ryo harimo abatarikingije COVID-19 bafata abayikingije nk’abashatse kwigomeka ku Itorero.
Harimo n’abadakozwa gahunda zo kuboneza urubyaro n’izindi z’ubuzima bavuga ko ari ukugomera Imana.
Muri abo harimo abemeza ko gukoresha agakingirizo cyangwa kwiyakana mu gikorwa cy’abashakanye ntaho bitaniye no kwica kuko iyo ‘intanga zigumye mu gakingirizo cyangwa ntizijye aho zagenewe ntaho ngo bitaniye no kwica’.
Hari n’abashyizwemo inyigisho ko akazi kabo ari ‘ugusenga gusa’, ibindi byose ari iby’isi bazabisiga bakaguruka bakigira mu ijuru ahataba imihangayiko.
Itorero Umuriro wa Pentekote ryashinzwe mu mwaka wa 2001 nyuma y’uko Pasiteri Majyambere Joseph wahoze ariyobora yari yiyomoye kuri ADEPR isanzwe izwi.
Ibibazo byo muri ADEPR bifitanye isano no gucunga nabi umutungo
Mu Ugushyingo, 2023 Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwatangaje ko byinshi mu bibazo biri muri Itorero rya ADEPR bishingiye ku iyubahirizwa ry’amategeko no mu buryo abakozi bafatwa hakiyongeraho n’ubushobozi buke bw’abapasiteri bo muri iri torero barimo 75% barangije amashuri abanza gusa, hakaba n’abandi nabo batayarangije na busa.
Ubuyobozi bwa ADEPR bwabayemo ibibazo bikomeye mu myaka myinshi ishize.
Mu mwaka wa 2020 ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, bwinjiye muri ibi bibazo ngo rurebe isoko yabyo.
Muri uwo mwaka , RGB yashyizeho komite yayoboye manda y’inzibacyuho muri ADEPR ihabwa inshingano yo gutangiza amavugurura aganisha ku iyubahirizwa ry’amategeko.
Nyuma y’umwaka manda y’inzibacyuho yari yashyizweho yararangiye hatorwa ubuyobozi bufite umukoro wo gukurikiza amategeko muri ‘ADEPR ivuguruye’.
Igihe cyarageze Umuyobozi mukuru wa RGB Dr, Uste Kayitesi ageza ku Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo ku bikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023 harimo na gahunda iteganyijwe mu mwaka 2023/24.
Icyo gihe hari taliki 01, Ugushyingo, 2023.
Usta Kayitesi yagaragarije Abadepite ko muri ADEPR hari ibibazo by’amategeko yari yubatse nabi, inzego zayo bikaba uko ndetse n’uburyo bwo gucunga abakozi bukaba bwari bumeze nabi.
Ibyo byose byagombaga kuvugururwa nk’uko Kayitesi yabihamirije intumwa za rubanda.
Yagize ati: “Tugenzura twasanze muri ADEPR umuntu umwe ashobora kuba ari i Kigali ari ku rwego rumwe n’undi uri i Rusizi, bakorera urwego rumwe rwa ADEPR ariko ugasanga umwe ahembwa inshuro eshanu cyangwa esheshatu”.
Kuri we, ntibyumvikanaga ukuntu abantu banganya inshingano kandi bakorera urwego rumwe, bahembwa amafaranga abusanye mu ngano ku rwego rungana kuriya.
Kayitesi yavuze ko bategetse ko itorero rigira imbonerahamwe y’imirimo, abantu bakora ku rwego rumwe bagahembwa amafaranga angana.
Ubujiji ni ikibazo
Dr. Kayitesi yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko ADEPR yari yarashegeshwe n’ikibazo cy’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko ariko ko nyuma y’amavugurura byatangiye gukemuka.
Icyo gihe ariko yavuze ko muri iri torero hakiri urugend rwo kuvugurura imikorere, mu mirimo hagashyirwamo ababifitiye ubushobozi bw’amashuri bize kandi bakayatsindira.
Yavuze ko abenshi mu bapasiteri b’iri torero bize kurusha abandi ari abarangije amashuri abanza gusa.
Ati: “Twasanze tutasesa umuryango urimo abantu 2.800.000, bafite uburenganzira bwo guhitamo imyemerere […] uyu munsi usanga abapasiteri benshi ba ADEPR n’ubu hejuru ya 75% amashuri menshi bize ni abanza.”
Avuga ko ikibazo ari uko abantu nk’abo bahabwa ubushobozi bwo kuyobora abandi, ugasanga bafite inshingano zo kuyobora Abanyarwanda bari hagati y’abantu 300 na 400 buri munsi.
RGB ivuga ko hari igihe abakozi bamwe ba ADEPR babarizwaga mu bwishingizi bwa RSSB mu gihe abandi babaga bari aho nta na mituweli batangiwe.
Dr. Usta Kayitesi yavuze ko hari abapasiteri bamwe batari inyangamugayo ku buryo usanga bakora ibinyuranyije n’amategeko, abantu bagakomeza kubakurikira bisa n’aho ari buhumyi.
Icyakora Kayitesi yavuze ko ibibi biri muri ADEPR atari byo gusa bikwiye kurebwa ahubwo ko hari n’ibindi ifashamo Leta nk’uko bimeze no kuyindi miryango ishingiye ku myemerere.
Ibyo birimo nko mu nzego z’ubuzima, uburezi aho yihariye hejuru ya 65% by’amashuri kandi bagakora ibindi bikorwa bigira uruhare mu kuzana impinduka mu mibereho n’iterambere ry’ubuzima bw’abantu.
RGB yaragenzuye isanga imiryango itari iya Leta ishingiye ku myemerere mu bijyanye n’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko bari ku ijanisha rya 65,7%, mu gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano bari kuri 61,5%, mu icungamutungo n’imicungire y’abakozi bari ku ijanisha rya 31,5% mu gihe ku ngingo y’ubufatanye n’izindi nzego bari ku rugero rwa 71,7%.
Kuba imicungire y’umutungo n’iya abakozi biri ku 31.5% biri mu bituma muri iri dini hahora rwaserera.