RGB Yahaye Sosiyete Sivile Umuburo

Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda rwasabye Sosiyete Sivile kuba maso ikamenya niba amafaranga ihabwa adakomoka ku bikorwa by’iterabwoba n’ubundi bugizi bwa nabi.

Amafaranga nkayo ashobora kuba ahabwa ibigo bya Sosiyete sivile mu rwego rw’iyezandonke, iki kikaba ari ikintu gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2023, RGB yarashakashatse iza gusanga hari amafaranga menshi imiryango igize sosiyete sivile agashyirwa mu gufasha abakene.

Ubwo bushakashatsi babwise “Rwanda Civil Society Barometer(RCSB)” bwatangajwe kuwa Gatatu tariki 28, Gashyantare 2024.

- Advertisement -

Sosiyete Sivile y’u Rwanda ishimirwa uruhare mu gutanga inkunga ku batishoboye ku rugero rungana na 50.2%, mu burezi imibare iri kuri 37.8%, ikaba yunganira ubuzima ku rugero rungana na 28.6%, mu gihe mu buhinzi ifitemo uruhare rwa 13.8%.

Ibi byose bigira uruhare mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza harimo gufasha abatishoboye no mu burezi aho 60% by’amashuri ari mu biganza by’imiryango ishingiye ku kwemera.

Ku rundi ruhande, RGB isaba Sosiyete Sivile kwiga uko yashora no mu bindi byiciro by’imibereho y’abaturage harimo ubuhinzi, kurengera ibidukikije, imiyoborere, gutanga amazi n’isuku n’isukura.

Sosiyete Sivile y’u Rwanda kandi isabwa  kugaragaza uruhare mu ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko, gutanga ingufu, guteza imbere ikoranabuhanga, gutwara abantu n’ibintu no gufasha mu iterambere ry’imiturire mu mijyi no mu cyaro.

N’ubwo Sosiyete Sivile isabwa kugira uruhare muri izi gahunda zose, isabwa no kureba niba amafaranga ikoresha atari iyezandoke.

Dr Usta Kaitesi uyobora RGB  yabwiye abagize Sosiyete Sivile  ati: “  Icyo inzego ziyobora iyi miryango zisabwa ni ukumenya aho amafaranga aturuka, kumenya uwayabaye uwo ari we, icyo akora n’uko yaje kugira ngo abagereho.”

Dr Kaitesi asaba kandi abagize Sosiyete Sivile n’abo baha amafaranga, cyane cyane imiryango ishingiye ku kwemera, kubahiriza amategeko y’itangwa ry’akazi n’amasoko no mu ikoreshwa ry’imari yabo mu rwego rwo gukumira ruswa.

Ati: “ Ibyo gukurikirana amafaranga aza bigaragaramo ibyuho.  Icyo tubasaba ni ukunoza imikorere, bakorera Abanyarwanda benshi(60% by’amashuri ari mu biganza byabo), umuntu ufite ubuzima bw’Abanyarwanda kuri icyo kigero akwiye kunoza imikorere ye n’imikoranire n’abandi”.

Ubushakashatsi bwa RGB bwagaragaje  ko muri Sosiyete Sivile nyarwanda ruswa iri ku rugero rungana na 33.5%, mu gihe mu miryango mpuzamahanga itari iya Leta ho iri ku rugero rwa 20%.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta mu Rwanda, Dr Joseph Ryarasa, yemera ko hari ibigo birimo ruswa, akavuga ko Abanyarwanda bose bakwiye kwigishwa gukorera mu mucyo bahereye mu miryango.

Dr Ryarasa ati: “Ubu ni ubushakashatsi twakwifashisha mu kwisuzuma. Icyo tugiye gukora ni ukwegera abafatanyabikorwa na bo bagatanga inama bagaragaza ahakwiye gushyirwa imbaraga”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version