Ubufatanye Ni Rimwe Mu Mabanga Agejeje u Rwanda Ku Iterambere- ACP Rutikanga

Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga avuga ko ibikorwa Polisi n’ingabo z’u Rwanda bafatanyemo abaturage  biri mu bituma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka.

Rutikanga avuze ibi mbere y’amasaha make ngo hirya no hino mu Rwanda hatangizwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi na RDF mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ibyo ni ukubaka ibiraro, inzu z’abatishoboye, amarerero n’ibindi bikorwaremezo by’inyungu rusange.

Yagize ati: “ Mu myaka 30 hanmaze gukorwa ibintu byinshi. Polisi n’ingabo dukorera abaturage kandi ibibazo duhangana nabyo ni ibireba abaturage. Kubegera rero tukarebera hamwe uko twafatanya gutekemura ibyo bibazo ni ingenzi kuko ubufatanye ni umwe mu misingi ituma ibibazo bikemuka”.

- Advertisement -

Avuga ko abapolisi n’abasirikare nabo ari abaturage b’u Rwanda, bagatandukanira n’abandi ku nshingano za buri wese n’urwego akorera.

ACP Boniface Rutikanga avuga ko mu mikoranire n’abaturage, ikintu gikomeye ari ukwegerana bakaganira kugira ngo barebere hamwe uko bafatanya mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Ibikorwa biri bukorwe kuri uyu wa Gatanu taliki 01, Werurwe, 2024 ni ibyo gutangiza ibizakorwa mu mezi atatu ari imbere abanziriza umunsi wo kwibohora uzaba wizihiza iminsi 30 ishize u Rwanda rubohowe.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye arajya gutangiriza uku kwezi mu Karere ka Burera mu gihe Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga ari bujye kugutangiriza mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version