Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Irihanangiriza Abashyira Abana Ku Mbungankoranyambaga Babashako Amaronko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

RIB Irihanangiriza Abashyira Abana Ku Mbungankoranyambaga Babashako Amaronko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 April 2022 11:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha rusaba abakoresha imbugankoranyambaga cyane cyane YouTube kwirinda gushyira abana ku karubanda bagamije kongera ababareba bityo bikabinjiriza amafaranga.

RIB ibitangaje nyuma y’uko hari urubuga rwa YouTube rwahaye ikiganiro umwana uhurutse kugaragara ahetse Se mu rwego rwo kubahiriza uyu mubyeyi we yari yamuhaye.

Byabereye mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Muri aka gace hari umugabo wahengereye umugore we adahari aha umwana we igihano cyo kumuzengurukana Umudugudu amuhetse ku bitugu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umwana we afite imyaka 12 y’amavuko mu gihe Se afite imyaka 42 y’amavuko.

Amakuru Taarifa yamenye avuga ko ibi byabaye ubwo Nyina w’uyu umwana  atari ari mu rugo ariko akabwirwa ko babonye umugabo we ahetswe n’umwana we.

Imvano y’ubu burakari ni uko Se yaje asanga umwana we adahari kandi yari yamusigiye amafaranga.

Yaramubuze biramurakaza aho umwana atahiye iwabo, nibwo Se yamuhanishaga kumuheka.

Ifoto y’uyu mwana ahetse Se yaje gukwira ku mbugankoranyambaga itera abantu kubyibazaho.

- Advertisement -

N’ubwo ibyo yakoze bidakwiye kandi akaba agomba kubikurikiranwaho, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwo rugaya kandi rukihanangiriza abantu bakoresha YouTube kutandarika abana ku ka rubanda kuko ari abo kurendwa no kurengerwa.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yabwiye Taarifa ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo guha umwana ibihano biremereye, ndetse ngo dosiye ye yamaze kugezwa mu bushinjacyaha.

Dr Murangira ati: “ Nyuma y’uko inkuru y’umugabo wahaye umwana we igihano cyo kumuheka  isakaye mu binyamakuru, hari bamwe mu bantu bakoresha YouTube bagiye gukoresha gukoresha ikiganiro uwo mwana. Ibi ntabwo aribyo, ntabwo byubahirije uburenganzira bw’umwana. Abo babikora bihisha mu mutaka w’ubuvugizi, turabihanangiriza.”

Dr Murangira

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko bidakwiye ko abana bakoreshwa muri ibyo bikorwa.

Yatanze urugero rw’urubuga rwitwa URUGENDO TV yakoresheje ikiganiro uriya mwana.

Umuvugizi wa RIB yagize ati: “ Nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma umwana ashorwa mu bikorwa nka biriya. Ubu nta buvugizi burimo, kuko uwakosheje uriya mwana amategeko aramukurikirana.”

Ubugenzacyaha buvuga ko ibyo ruriya rubuga rwakoze nta buvugizi burimo ahubwo ari ukumushyira ku ka rubanda.

Mu ntangiro z’uyu mwaka, Ubugenzacyaha bwihanangirije abantu bakoresha YouTube mu bikorwa bya kugwiza ababakurikira ariko bakabikora bakoresha abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa abandi bateye mu bwihariye.

RIB ivuga ko ibikorwa babakorerwa bitabereye ikiremwa muntu. Mubo uru rwego rwihanangirije icyo gihe harimo URUGENDO  TV.

Ubugenzacyaha busaba abantu kwirinda gukoresha abana mu buryo bubandagaza

Ku rundi ruhande ariko, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko ruzakomeza guhugura abaturage kugira ngo bareke gukora ibintu bitandukiriye amategeko.

Murangira ati: “Kwigisha ni uguhozaho, ariko hari igihe kigera abanze kumva bagakurikiranwa imbere y’amategeko.”

Yakomeje agira ati: “Imbuga nkoranyambaga zaje abantu bamwe batarasobanukirwa ibyo amategeko asaba abantu bazikoresha. Niyo mpamvu tugomba gukomeza  kwigisha, kwihanangiriza. Uwinangiye kumva inana agirwa uwo we rwose aba azagezwa imbere y’ubutabera.”

Ubugenzacyaha busaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kumenya ko uburenganzira n’ubwisanzure  bwo gutanga ibitekerezo bahabwa n’Itegeko Nshinga ryanateganyije n’irengayobora; risaba ko ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru butagomba kubangamira ukurengera urubyiruko n’abana.”

Amakuru kandi avuga ko uriya mugabo wategetse umwana we kumuheka akamuzengurukana Umudugudu yemera icyaha kandi ngo ibyo yakoze biragayitse.

TAGGED:featuredMuhangaMurangiraRIBUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutoza Louis Van Gaal Arwaye Cancer Y’Ubugabo
Next Article Rwanda: Igiciro Cya Mazutu Cyaruse Icya Lisansi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?