Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Isaba Abantu Kumva Ko Icuruzwa Ry’Abantu Ari Iteshagaciro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

RIB Isaba Abantu Kumva Ko Icuruzwa Ry’Abantu Ari Iteshagaciro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2024 3:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Col( Rtd) Jeannot Ruhunga yabwiye abaje mu gikorwa cyo kurangiza ubukangurambaga mu kurwanya icuruzwa ry’abantu ko icuruzwa ry’abantu ari igikorwa kibi kuko gitesha uwagikorewe agaciro.

Kurangiza ubu bukangurambaga byabereye kuri Kigali Pélé Stadium mu gikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi DIGP Ujeneza Jeanne Chantal na Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja.

Jeannot Ruhunga yabwiye abari aho biganjemo urubyiruko ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha gitesha agaciro ikiremwa muntu kuko kimwambura ubumuntu akagereranywa n’ibintu.

Avuga gucuruza abantu bigira ingaruka ari nyinshi zirimo gutakaza amashuri, ihungabana, gukoreshwa imirimo y’agahato kandi ivunanye, kwanduzwa indwara zitandukanye, gukurwamo ingingo z’umubiri n’urupfu.

Umuyobozi wa RIB avuga ko n’ubwo imibare y’abacuruzwa ari mito, uko yaba ingana kose iba ari ikintu kibi igihugu kitakwihanganira.

Ruhunga avuga ko igihugu kirwana nuko umubare utazamuka byanashoboka ntihagire n’umwe ugaragarwaho ubwo bucuruzi.

Minisitiri w’ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja we ashima ko imibare y’abantu bacuruzwa iri hasi kandi ngo ibyo biterwa n’uko Leta n’inzego zayo baba bari maso bakarwanya abakora icyo cyaha.

Minisitiri w’ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja

Kubirwanya bikorwa mu gukumira icyaha cyangwa kukigenza icyo cyakozwe abantu bacurujwe bakagarurwa mu Rwanda iyo ari ibishoboka.

Ubukangurambaga mu kurwanya icuruzwa ry’abantu ni igikorwa RIB yakoranye n’inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’Abayapani cy’iterambere mpuzamahanga, JICA ndetse n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe abimukira, Organisation Mondiale de l’Immigration.

Bwakorewe mu Turere tw’u Rwanda cyane cyane dukora ku mipaka.

Abadutuye babwiwe amayeri abacuruza abantu bakoresha n’uburyo bwo kuyatahura kandi bashishikarizwa kujya babimenyesha inzego kugira ngo habeho gukumira cyangwa kugenza icyo cyaha.

Abayobozi bakuru bari baje muri iki gikorwa
DIGP Jeanne Chantal Ujeneza
Urubyiruko rwari rwinshi mu baje kumva inama mu kurwanya icuruzwa ry’abantu
TAGGED:AbantufeaturedIcuruzwaRIBRuhunga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kurwanya Ruswa Mu Rwanda Byateye Indi Ntambwe
Next Article Pasiteri Mpyisi Azashyingurwa Ku Cyumweru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?